Partager/Share/Sangiza

Tariki ya 01/07/2019, Ubwanditsi

Kera bizihiza Ubwigenge bw’u Rwanda

Kimwe n’ibindi bihugu by’Afurika, u Rwanda rwabonye ubwigenge nyuma y’igihe kitari gito rukoronijwe. Ubukoloni bwaje by’umwihariko nyuma y’amasezerano y’i Berlin muw’1885, aho ibihugu by’ibihangange byigabagabanyije ibihugu by’Afurika. U Rwanda rwabanje gukoronizwa n’Ubudage. Iki gihugu kimaze gutsindwa mu ntambara ya mbere y’isi ahagana mu w’1916, cyaranyazwe, maze u Rwanda ruhabwa Ububiligi ho indagizo, kugeza tariki ya 01 Nyakanga mu w’1962, ari bwo nyine rwahabwaga ubwigenge. Ibi ariko, ntibyarugwirirye, ahubwo abanyarwanda barabiharaniye.

Inzira y’ubwigenge bw’u Rwanda yabanjirijwe no gusezerera ingoma ya cyami, isimburwa na Repubulika. Ku itariki ya 28 Mutarama 1961 nibwo abanyarwanda barimo, Dominique Mbonyumutwa, Grégoire Kayibanda, n’abandi bemeje ko u Rwanda ruhindutse Repubulika. Ibi byaje kwemezwa bidasubirwaho n’amatora ya kamarampaka (referendum) yabaye tariki ya 25 Nzeli 1961. Nyuma y’iryo shingwa rya Repubulika ryasezereye burundu ingoma ya cyami, abo barwanashyaka baniyemeje gusezerera n’ingoma ya gikolonoze, babigeraho kandi byemezwa kuya 01 Nyakanga 1962. Iyi tariki, ntishobora kwibagirana mu Mateka y’u Rwanda. Iyi tariki, ni umunsi mukuru w’igihugu. Ni umunsi mukuru uruta, umunsi ishyaka cyangwa umuntu runaka agera ku buyobozi bukuru.

Abari ku butegetsi ubu, ndetse n’abo basimbuye, bizihiza umunsi igisirikare cyabo, cyangwa ishyaka ryabo ryafatiye ubutegetsi, kurusha uko baha agaciro umunsi w’ubwigenge. Ibi, hari abanyarwanda basanga bidahwitse. Impamvu nta yindi: umunsi w’ubwigenge bw’igihugu, ni wo wahaye abanegihugu inzira yo kwihitiramo ababayobora n’uburyo bayoborwamo. Ariko bitewe no koshywa na kamere muntu, abayobozi bikunda aho gukunda igihugu, bashyize imbere umunsi bafatiyeho ubutegetsi, bahiritse abo basimbuye.

Uva ibumoso ujya iburyo: Kayuku, Kayibanda, Mbonyumutwa, Bicamumpaka, 28/01/1961

Mu mwaka w’2012, ubwo abanyarwanda bizihizaga uwo munsi ku nshuro ya 50, Nkiko Nsengimana wayoboraga FDU yasobanuye iby’ubwigenge muri aya magambo; « U Rwanda rwari ruragiwe n’u Bubirigi, ku nshingano bwari bwarahawe n’Umuryango w’Abibumye. Amashyaka ya politiki yari ahanganye n’icyo gihugu, tuvuge Parmehutu na UNAR, ntabwo yabonaga ubwigenge kimwe. Kuri UNAR, yari ishyigikiwe cyane n’ibihugu bya gikomunisti, ubwigenge bwavugaga kwigobotora igikoroni, ubuyobozi bw’igihugu bugasubizwa ubwami. Kuri Parmehutu, yari ishyigikiwe n’ibihugu bya gikapitaristi, kwari ukwigobotora igikoroni n’ubwami, hakajyaho ubuyobozi bwa Repubulika. Hagati aho buri shyaka ryaciye umuvuno waryo, uko byagenze murabizi ».
Nkiko akomeza avuga ko yasobanura ubwigenge mu buryo bubiri:

Ubwigenge bw’u Rwanda nk’igihugu

U Rwanda rwahawe ubwigenge, kw’itariki ya 1 Nyakanga 1962, ubutegetsi bw’ubwami burasezererwa, uRwanda ruba Republika kugeza magingo aya. Ku byerekeye ukwigenga ku bihugu by’amahanga, n’ubwo imicungire y’igihugu ya buri munsi yeguriwe abenegihugu, politiki ireba imibanire n’amahanga no kwigenga ku bukungu, yagumye mu maboko ya mpatsibihugu, kugeza magingo aya. Mu gihe cya Repubulika ya mbere, ku ngoma ya Kayibanda Gregori, Leta y’u Bubirigi niyo yari ihatse uRwanda. Muri Repubulika ya kabiri, ku ngoma ya Habyarimana Yuvenari ni Leta y’Ubufaransa yari iruhatse. Naho kuri ubu, ku ngoma ya Kagame Pahulo ni Leta y’u Bwongereza. Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zakomeje kugira uruhare rukomeye, cyane cyane kuri Republika ya mbere n’iyi ya gatatu.

Muri make, inzira y’ubwigenge kuri mpatsibihugu iracyarikure. Iyo ubona amaraso y’abanyarwanda yamenetse kugeza magingo aya, ngo sosiyeti z’ibihugu by’amahanga zigere ku birombe by’amabuye y’agaciro ya Kongo, nta n’inyungu z’abanyarwanda cyangwa iz’u Rwanda zigaragara, niho ubona ko inzira yo kwigenga kuri mpatsibihugu ikiri ndende. Politiki y’u Rwanda ku byerekeye ububanyi n’amahanga igomba guhinduka kugira ngo ibere abanyarwanda.
Ubwigenge bw’umunyarwanda ku giti cye.

Nkiko Nsengimana, umwe mu bayobozi b’Ishakwe Freedom Movement

Kwigenga ni ugushobora kugena ubuzima bwawe uko ubishaka, ukavuga igitekerezo cyawe nta nkomyi, ukishyira ukizana uzi ko uburenganzira bwawe bugarukira aho ubw’undi butangirira, ukagira uruhare mu buyobozi bw’igihugu. Ubwigenge ariko na none ni ukumenya kirazira, ukamenya ko kizira gutatira ubuzima n’ubusugire bw’undi, ukamenya ko igihe ukuriye abandi kizira guhindura ibya rubanda akarima kawe. Ubwigenge kandi ni ukwishyura utwo wariye, ukemera kuryozwa ibikorwa bidahwitse uba wakoze nkana kandi wabigambiriye.
Ubwigenge kandi ni ukuva ku muco wa gihake ukomeje kuranga abanyarwanda. Umuntu akumva ko akwiye guhakwa n’amategeko akanarengerwa nayo, ko atarengerwa n’umuntu runaka, kabone n’ubwo yaba akomeye ate. Akamenya ko ubutabera ari uburenganzira bwe atari ubw’umucamanza. Akamenya ko ukwishyira ukizana ari uburenganzira bwe, atari impuhwe z’umutegetsi runaka, ko kuvuga icyo utekereza rikijyana ari uburenganzira bwawe, atari umutima mwiza w’umutegetsi. Akamenya ko afite uburenganzira bwo kwaka Leta ko abona uburyo bwo kwibeshaho, akiga, akabona akazi, akavurwa. Akamenya ko areshya n’undi imbere y’amategeko, ko ubutegetsi atari imbuto ivukanwa, ko ari ububabasha umutegetsi ahabwa n’abaturage, bo mbuto nyayo.

 

 

 

Indirimbo yahimbwe na « Orchestre Impala » mu w’1982 hizihizwa imyaka 20 y’ubwigenge bw’u Rwanda: