Partager/Share/Sangiza

01/10/2018, Ubwanditsi

Hashize imyaka 28 yuzuye, ingabo za FPR Inkotanyi zigabye igitero mu Rwanda ziturutse i Bugande, zitangiza intambara, zatsinze nyuma y’imyaka ine. Ku itariki ya 01 Ukwakira 1990 zinjiriye i Kagitumba ku mupaka w’ibihugu byombi. Nk’uko mu kiganiro musanga munsi hano, abatumirwa babisobanurira mugenzi wacu Jean-Claude Mulindahabi, umunsi wa mbere ntiwabaye imirwano ikaze, ahubwo bahise binjira nta nkomyi ku buryo batari gukangwa n’abasirikare batarenga 15 bari ku mupaka, aba bo, kubera ubuke no gutungurwa, bahasize ubuzima, harakoka umwe wo kubara inkuru. Abatumirwa barasobanura uko umwuka wari wifashe ku mpande zombi mu minsi 30 ya mbere y’intambara kuko na bo bari ku rugamba. Basoza bavuga icyo itariki ya 01 Ukwakira ishushanya mu mitima yabo muri iki gihe.

Abo ni:

-Major Jacques Kanyamibwa, wari n’umupilote w’indege y’intambara, kajugujugu (yari mu ngabo z’igihugu, Ex FAR)

-Major Théogène Rutayomba wari mu ngabo z’Inkotanyi (APR)