Partager/Share/Sangiza

Tariki 03/08/2017, Ubwanditsi

Muri iyi minsi y’amatora, Diane Rwigara yatangarije BBC ko hari bagenzi be batanu yemeza ko bahohotewe batabwa muri yombi, bakaba bafunze ku buryo asanga harimo akarengane. Diane Rwigara asobanura ko ari Polisi y’u Rwanda yafashe abo basore ibaziza gusa ko bari bambaye udupira turiho ifito ye. Nyamara igiteye impungenge ni uko Polisi yo ihakana ko itigeze ifata abo basore batawe muri yombi.