Partager/Share/Sangiza

09/10/2017, Jean-Claude Mulindahabi

Diane (ibumoso), Adeline (hagati) na Anne Rwigara, ubwo bari bajyanwe ku rukiko

Nubwo uru rubanza ntaho ruragera, ariko hari byinshi bimaze kugaragaza kutubahiriza amategeko y’igihugu. Ibi kandi ntibibaye muri uru rubanza gusa kuko hari n’izindi manza zabaye, ugasanga hari ibikorwa bihabanye n’amategeko. Urugero rwa hafi, ni nko gufungwa ukwezi kurenga utaragezwa imbere y’urukiko. Uretse n’abo mu muryango wa Rwigara, hari na Théophile Ntirutwa watawe muri yombi tariki ya 6 Nzeli 2017, akaba agejeje uyu munsi tariki ya 10 Ukwakira ataragezwa imbere y’urukiko, kandi amategeko avuga ko ntawurenza amasaha 72 atarahingutswa imbere y’umucamanza nk’uko twabitangarijwe na Me Innocent Twagiramungu, umwe mu mpuguke mu mategeko ziri mu rugaga rw’abavoka i Buruseli mu Bubiligi.

Nk’uko kandi imiryango mpuzamahanga irimo« Human Rights Watch » (HRW), « Amanesty International » ndetse n’Intekonshingamategeko y’ibihugu by’i Burayi bakomeje kubyerekana, ubucamanza mu Rwanda, aho gutanga ubutabera, bukoreshwa n’abanyabubasha bari mu butegetsi hagamijwe kubuza uburenganzira abatavugarumwe n’abari ku butegetsi. Hari igihe bikurikirwa no kubafunga, kubabonerana, kubatesha umutwe ku buryo ubuzima bwabo buhungabana bikomeye. Mushobora kubona ingero musomye inyandiko y’Intekonshingamategeko y’ibihugu by’i Burayi. 

Mu ngero zitangwa n’iriya Ntekonshingamategeko harimo n’iy’urubanza rwa Victoire Ingabire Umuhoza, umaze imyaka 7 muri gereza. Mu batangabuhamya bamushinje imbere y’urukiko, harimo abivuguruje nyuma banasobanura ko bari barasabwe n’abategetsi kumushinja ibinyoma. Iriya Ntekonshingamategeko yakunze gutangaza ko mu Rwanda hari imfungwa za politiki; igatanga urugero kuri Déo Mushayidi, Mme Bernard Ntaganda, wafunguwe mu gihe gishize, Victoire Ingabire n’abandi. Muri iyi minsi HRW, yasohoye raporo, ikemanga uburyo hafunzwe abanyamuryango ba FDU inkingi, cyane cyane uburyo bafashwe.

Muri iki gihe kandi, abantu bakomeje kwibaza byinshi ku rubanza rw’abo mu muryango wa nyakwigendera Assianapol Rwigara. Kuri uyu wa mbere tariki ya 09 Ukwakira 2017 ubwo bagezwaga imbere y’urukiko ku nshuro ya kabiri, basabye ko bahabwa dosiye yuzuye y’ibyo baregwa bakabyigaho kandi bakabona umwanya wo kubiganiraho n’abavoka babo nk’uko amategeko abibemerera. Ubushinjacyaha bwo buravuga ko budashobora gutanga idosiye yose ngo kuko iperereza ritarangiye. Ibi byatumye abantu bibaza ukuntu wajyana abantu mu rubanza, igihe wivugira ko utararangiza iperereza. Ibi si inkuru mbarirano kuko ku mpera muraza no kwiyumvira amajwi yo mu rukiko.

Ese biremewe ko ujyana abantu mu rukiko mu gihe ubabwira ko ugikora iperereza?

Abaregwa, aribo Diane, murumuna we Anne na mama wabo Adeline Rwigara bamaze ukwezi kurenga bari mu maboko y’inzego zishinzwe gukurikirana abakekwaho ibyaha. Hari abibaza impamvu haba hashize igihe kingana gutyo, inzego z’ubucamanza zitarabahaye dosiye yuzuye ngo bamenye hakiri kare ibyo bashinjwa kandi babone n’uko babiganiraho n’umwavoka wabo, Me Célestin Buhuru. Amategeko avuga ko mbere yo kujyanwa mu rukiko, abaregwa bagomba guhabwa dosiye, kugira ngo bitegure kuburana. Iyo ni yo mpamvu yatumye basaba ko amategeko yubahirizwa, bityo n’urubanza rugasubikwa, bakazahabwa dosiye yuzuye bakabanza bakitegura. Hemejwe ko ruzasubukura kuwa gatatu tariki ya 11 Ukwakira 2017.

Uru rubanza na rwo ruri kwambika ubusa inzego z’ubutegetsi

Mu ikubitiro, nk’uko mwabisomye mukanabyumva ku maradiyo mpuzamahanga arimo « Ijwi ry’Amerika » VOA na BBC, mu minsi ya mbere y’ikurikiranwa ry’abo muri uyu muryango, urugo rwabo rwari rusigaye rucungwacungwa n’aba « GP », ni ukuvuga abarinda Perezida. Ibi byatanze isura ko ikibazo kiri mu rwego rwo hejuru, ku buryo gisa n’ikigaragaramo akaboko ka P.Kagame. Ibi kandi, benshi barabigaye kuko polisi yari ihagije mu gukurikirana bariya bantu niba koko hari ibyo bakekwaho bakoze. Mu ntangiriro, Diane Rwigara yumvikanye inshuro ebyiri asobanura ko bari bakeneye umwavoka wo kubunganira nk’uko amategeko abitegenya, ariko ngo bakaba batari barahawe uburenganzira bwo kumushaka cyangwa kuvugana na we.

Inkuru ebyiri musanga munsi hano ziragaruka ku buryo bunononsoye uko uru rubanza rwari rwifashe:

Inkuru y’Ijwi ry’Amerika (VOA):

Inkuru irambuye yumvikanamo amajwi yo mu rukiko: