Partager/Share/Sangiza

12/10/2017, Ubwanditsi

Iyi nyandiko ikozwe ihereye ku kiganiro gikwiye gusangizwa abasomyi kuko gishobora guha buri wese kurushaho gutekereza ku bibazo u Rwanda rurimo n’uburyo bwo kubikemura. Ni ikiganiro gitegurwa na Jean Népomuscène Mporamusanga, kigahita kuri « Radio Itahuka. » Tubanyurire muri bimwe by’ingenzi avuga muri icyo kiganiro muza gusanga ku mpera zacyo:

Mporamusanga aragira ati « Amateka atazibagirana abumbiye mu bwicanyi bwakozwe n’abanyarwanda kandi bukorerwa abanyarwanda. FPR na Leta yariho, bagendaga bakora ubwicanyi, kandi ntihagire ubakurikirana kuri icyo cyaha gikomeye.  »

Nk’uko mugiye kubyumva mu mpanura ya Mporamusanga, uko guceceka no kutamagana amabi, ni na byo bituma ku munsi wa nanone, abantu bakomeza kurengana no guhohoterwa. Bamwe mu bo bitarageraho bibwira ko ari ibibazo bireba abandi, nyamara nk’uko Mporamusanga abyerekana, ni ukwibeshya. Nimwiyumvire uko abisobanura.

Ikiganiro « Biza tubireba tugaceceka »: