Partager/Share/Sangiza

20/03/2020, Ubwanditsi

Mu kiganiro musanga ku mpera z’iyi nyandiko, mugenzi wacu Jean-Claude Mulindahabi, araganira n’abatumirwa banyuranye, bamubwira uko bari bazi Kizito Mihigo watabarutse mu kwezi gushize ku buryo butunguranye. Kizito Mihigo yamenyekanye mu banyarwanda n’abanyamahanga. Turumva ubuhamya bw’umwe mu banyamahanga, umunyahayiti, Marie-Darline Pierre. Turumva Padiri Apollinaire Ntamabyaliro, umuhanzi Jean Paul Samputu. Turanaganira na René Claudel Mugenzi wabashije kuvugana na Kizito Mihigo afunze ndetse na nyuma y’aho. Turaza gusoreza kuri Jean Paul Turayishimye udusobanurira impamvu ubutegetsi bwagabije Kizito Mihigo abantu bo mu nzego zo hejuru zaba iza gisirikare, iza gipolisi, urwego rwa sena, abo muri guverinoma, abo mu muryango wa Ibuka, byuma y’aho atawe muri yombi.

Marie-Darline Pierre
Padiri Apollinaire Ntamabyaliro
Jean Paul Samputu
René Claudel Mugenzi
Jean Paul Turayishimye

 

 

 

 

 

 

 

Abatumirwa baradusobanurira impamvu Kizito Mihigo azahora mu mitima y’abamumenye by’ukuri, bakumva neza ubutumwa bwe. Haba mu ndirimbo, haba no mu biganiro, Kizito Mihigo yatanze ubutumwa bw’amahoro, urukundo, imbabazi n’ubwiyunge. Kizito Mihigo yari umuhanzi w’indirimbo zakunzwe cyane ku buryo burenze imipaka y’amadini kuko nubwo yari umunyagatulika ariko n’abo mu yandi madini yose banyurwaga n’ibihangano bye.

Ku itariki ya 17 Gashyantare 2020 ni bwo polisi y’u Rwanda yatangaje ko Kizito yatabarutse. Urwo rwego rw’ubutegetsi rwavuze ko ngo yiyahuye. Abazi aho yari afungiye bo basobanura ko bidashoboka kuhiyahurira mu buryo byatangajwemo. Ikindi abantu banyuranye basobanura ni uko iyo bitegereje neza imiterere ya Kizito Mihigo, ngo ntabwo yashoboraga kwiyahura. Mu ijambo rye bwite, ryari ryarabitswe kuva mu w’2016, mu kiganiro giherutse gutambutswa na René Claudel Mugenzi uyobora « Global Campaign for Rwandan’s Human Rights », Kizito Mihigo yumvikanye asobanura itotezwa yakorewe bitewe n’indirimbo igisobanuro cy’urupfu yahimbye muri Werurwe 2014. Icyo gihe yatawe muri yombi hashize ukwezi isohotse. Nyuma y’urupfu rwe, abantu banyuranye, barimo n’imiryango mpuzamahanga basabye ko haba iperereza ryigenga ariko ubutegetsi ntibwaryemera. Kizito Mihigo yatabarutse afite imyaka 38; ariko ibikorwa yatunganyije ni indashyikirwa nk’uko mushobora kubyumva mu buhamya buri munsi hano.

Ikiganiro n’ubuhamya bwa: Marie-Darline, Padiri Apollinaire Ntamabyaliro, Jean-Paul Samputu, René Claudel Mugenzi na Jean Paul Turayishimye: