Partager/Share/Sangiza

Tariki 21/09/2017,  Emmanuel Senga

Diane Rwigara, umukobwa wa nyakwigendera Assinapol Rwigara (ibumoso) Jenerali Paul Kagame Perezida w’u Rwanda kuva mu w’2000 (iburyo)

Twibukiranye inkomoko y’umubano no gusobanya hagati ya Kagame na Rwigara

Ntabwo umubano hagati y’aba bagabo bombi wari uzwi mbere y’uko FPR itera u Rwanda. Kandi koko, nubwo Rwigara Assinapol ari mu bwoko bw’abatutsi, si we wari ufashwe nabi ku ngoma ya Habyarimana, nubwo, kimwe n’abandi batutsi yumvaga atisanzuye, cyane cyane abona ko hari ikintu cyo kwishishanya hagati y’amoko yombi. Ariko mu by’ukuri ubucuruzi bwe bwaragendaga, ndetse azwi mu bashoramari bakomeye kandi igihugu cyubaha.

Mu gihe FPR yari mu migambi yo gutera u Rwanda, kandi FPR ikaba yarafatwaga nk’umuryango w’abatutsi, ahanini b’impunzi, nta gitangaje ko n’abari bari mu Rwanda bashoboraga kuwushyigikira no kuwutera inkunga, uhereye ku bari bifite, barimo abacuruzi n’abanyenganda. Amakoraniro yo kurundanya amafaranga y’urugamba yakunze kubonekamo abanyarwanda bari imbere mu Rwanda, akaba ari na yo mpamvu aba bagiye bicwa ku ikubitiro igihe jenoside yatangiraga. Bose bafashwe cyangwa bishwe bitwa ibyitso by’Inkotanyi.

Bivugwa ko Rwigara Assinapol yaba yarabaye umuterankunga ukomeye wa FPR, nk’uko n’umuryango we waje kubishimangira nyuma y’aho yitabiye Imana. Akaba ari na ho washakira kumenyana kwe na Kagame, kuko uyu yakurikiraga hafi abatanga amafaranga, nk’uko bimenyerewe ko ifaranga rimuhumurira.

Ariko mu gihe cya jenoside umuryango w’Assinapoli waje guhungira mu Bubiligi, kugeza Inkotanyi zitsinze urugamba uwo muryango na wo ushobora gutaha. Bikaba bivugwa kandi ko Assinapol Rwigara yagiriye neza umuryango wa Kagame wari ukiri mu buhunzi muri Uganda, awufasha kuri buri kintu cyose washoboraga gukenera; ndetse aza no kongera gufasha umuryango wa Murefu awufasha guhunga uva mu Rwanda ujya muri Uganda mbere y’intambara na jenoside.

Assinapol Rwigara: umuryango we wavuze ko yahitanywe na polisi, mu gihe yo ivuga ko yaguye mu mpanuka y’imodoka

Nihuse, kuko amateka yaravuzwe nyuma y’urupfu rwa Rwigara no muri iki gihe Kagame yiyemeje gukenesha, gushinyagurira, kubabaza no gutesha agaciro uriya muryango, si ngombwa kurondora uko ibintu byakurikiranye, abanyarwanda benshi barabizi.

Impamvu ingana ururo

Kubera inyota yo gukira n’ubugome biranga Paul Kagame, yashatse ko yashyira ijisho mu mutungo wa Rwigara nk’uko abikorera abandi bakire bose. Ntabwo Rwigara yamukundiye, inzika iva aho, Murabizi kandi Kagame arayigira. Ubwo rero yamurwaye inzika kugeza amuhitanye, kabone n’iyo abaririmbyi b’ingoma bavuga ko nta kimenyetso. Ikimenyetso se kiruta kuba hataragaragajwe uwamwishe imyaka ikaba irenga ibiri ni ikihe. Ni uko ari we nyine wamwishe.

Ntibyatinze rero, icyo Kagame yari ategereje ko cyaturuka kwa Rwigara, agiye kubona abona ikinyuranyo cyacyo. Ubusanzwe Kagame iyo yakwiciye ategeka abambari be kugutera ubwoba ugaceceka. Ibi si ko byagenze kwa Rwigara, batangarije ushaka kubumva ko umubyeyi wabo yari yishwe na Leta. Bari babifitiye ibimenyetso, kuko bamubonye ataranogoka, bagasaba kumuhabwa, abapolisi bakamwimana, ahubwo bakamushimuta bakagenda bamuhorahoza.

Adeline Rwigara hagati y’abapolisi umunsi bamutwarana n’abakobwa be

Diane Rwigara ni we waje kuba ya mpamvu ingana ururo, ubwo yari ashatse kwiyamamaza na Kagame. Ibyakurikiyeho nta munyarwanda utabizi, ariko icyari gisigaye kumenya ni ukureba niba Kagame yari kwihanganira umuntu watinyutse kuvuga ko nta cyo yakoreye abanyarwanda, kandi we mu byo atekereza byose azi ko yongeye kurema u Rwanda. Ibi byahaye icyuho Kagame ngo agere ku mugambi we wo kwigarurira umutungo wa Rwigara Assinapol, nk’uko ubu ashaka no gufata ibya Rujugiro.

Uku guhangana kuzageza gihe ki?

Kagame uko azwi ni umuntu udatinya kwica kandi aranabyivugira, akanabyigamba. None se yaba ari cyo ashaka kuzageraho, maze akica uriya muryango? Birashoboka, ariko biramukomereye.

Birashoboka, kuko nta cyo atinya, ikibi cyose aragikora; ariko biramukomereye kuko yasanze uriya muryango, cyane Diane Rwigara, kumwangira ko yiyamamaza, byaramuhaye igihagararo mu mahanga. Nk’uko ababisesengura babibona. Kagame, azi neza ko abanyamahanga bamushyizeho batakimwizeye, ndetse batakimukeneye kugira ngo bagere ku migambi yabo, yasanze atakwihutira kwica uwo ari we wese muri uriya muryango, akaba ari yo mpamvu yahisemo kuwurushya no kuwubabaza ngo ubwawo uzibwirize uhunge. Ubu ni cyo yifuza cyonyine, ku buryo hagize uvuga ko arambiwe ririya yicarubozo, Kagame ubanza yamuha n’imodoka imugeza ku kibuga cy’indege akava mu Rwanda.

Diane Rwigara ashorewe n’abapolisi bamwuriza imodoka, ari na wo munsi bataye muri yombi na murumuna we Anne, n’umubyeyi we Adeline

Sinzi rero niba Diane Rwigara yiteguye kuvuga ngo yahunga amaze kubabazwa bigeze hariya, usibye ko bigaragara ko atari yo kamere ye, yiteguye ko bazabakoraho ibyo bashaka byose, ariko we intego ni ugukomeza umutsi. Bizagera ryari? Haracyari kare ngo umuntu abe yakeka igihe bizarangirira, ariko abanyarwanda bamenye ko Kagame yifuje kubarangiza, ariko gutinya inkurikizi kuri we n’ubutegetsi bwe bikaba bikimugora kubishyira mu bikorwa.

Ngibi ibibazo byo kugira abategetsi batatowe, bafashe igihugu nk’umuhìigo kandi barangwa n’ubuswa, inzika n’ubugome. Ibi ariko bizarangira kuko « ntagahora gahanze ».