Partager/Share/Sangiza

28/07/2018, Christian Murokore

Nk’uko mushobora kubyiyumvira bisobanurwa na Maître Kennedy Gihana utuye muri Afurika y’Epfo, abantu bakomoka mu bihugu binyuranye barimo n’abanyarwanda baturutse imihanda yose muri icyo gihugu, bitabiriye ku bwinshi imyigaragambyo yo kwamaganira kure Paul Kagame wari muri icyo gihugu tariki ya 26 Nyaknga 2018 mu nama ya BRICKS ihuriyemo Ubushinwa, Uburusiya, Ubuhinde, Brezili, na Afurika y’Epfo.

Abakoraga iyo myigaragambyo basobanuye ko barambiwe no kubona ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikomeza gukorwa n’ubutegetsi bwa Paul Kagame. Muri ibyo bikorwa bamaganye, bavuga ko ubutegetsi bwa Kagame bukomeje guhohotera abatavugarumwe nabwo, bamwe burabica, abandi bukabafungwa. Bamaganye ko ubutegetsi bwe burubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Nk’uko kandi no mu minsi ishize hirya no hino ku isi aho Kagame yanyuze yamaganwe cyane n’abanyarwanda bahahungiye. Hari imyigaragambyo yabereye muri Kanada, mu Bubiligi ndetse no mu Bufaransa. Ikiganiro musanga hano munsi, ni icyo Me Gihana yagiranye na Serge Ndayizeye asobaura uko iyo myigaragambyo yo muri Afurika y’Epfo yari yifashe: