Partager/Share/Sangiza

18/10/2020, Ubwanditsi

Tariki ya 16 Ukwakira 2020 Perezida Paul Kagame yashyizeho abasenateri bane, basimbura abari bacyuye igihe. Muri abo bashya hari Prof Jean Pierre Dusigizemungu, Epiphanie Kanziza Epiphanie, André Twahirwa, hakaba n’uwo Perezida Kagame yavuze ku mugaragaro kurangwa n’imyifatire mibi hari mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka, ndetse yanahise ava muri guvernoma. Uwo ni Evode Uwizeyimana. Byagenze bite ngo uwaranzwe n’imiyifatire yatumye ava muri guverinoma ashyirwe muri Sena? Gushyirwa kuri uyu mwanya byavuzweho byinshi ku mbugankoranyambaga, Twe twahamagaye bamwe mu bakurikiranira hafi ibya politiki y’u Rwanda, twahereye kuri Perezida wa IPAD Umuhuza ni Gilbert Mwenedata. Muri PS Imberakuri twavuganye na Victor Safali. Twanabajije mu Runana ruharanira impunduka mu Rwanda, umuyobozi ni Jean Paul Turayishimye. Mushobora kubumva munsi hano