Partager/Share/Sangiza

05/06/2019, Ubwanditsi

Hashize imyaka 25 yuzuye i Gakurazo habereye amarorerwa y’ubwicanyi bwahitanye abantu barimo n’abepiskopi batatu ari bo Mgr Joseph Ruzindana, wa Byumba, Mgr Thaddée Nsengiyumva wa Kabgayi na Mgr Vincent Nsengiyumva arikipisikopi wa Kigali.

Mugenzi wacu Jean-Claude Mulindahabi yaganiriye na bamwe mu barokokeye aho i Gakurazo. Abo batumirwa ni Mme Espérance Mukashema na Emmanuel Dukuzemungu bombi barokokeye muri ako gace ahiciwe abahayimana barimo bariya basenyeri ndetse n’umwana witwa Sheja akaba imfura ya Espérance Mukashema hari tariki ya 05/06/1994. Bishwe n’ingabo za FPR Inkotanyi, nyamara uwo munsi nta ntambara yari muri ako gace.

Mu butumwa aba barokotse ubwicanyi bw’i Gakurazo barasaba abicanyi kwisubiraho bakanatanga inama ku bategetsi: