Partager/Share/Sangiza

25/10/2018, Ubwanditsi

Si ubwa mbere abasenyeri bo mu Rwanda bamagana gahunda yemerera abantu kuvanamo inda ku bushake. N’umwaka ushize bari basohoye itangazo ryasomewe abakirisitu, babasaba kwirinda igikorwa cyo kuvanamo inda ku bushake. Ku basenyeri, kuvanamo inda ku bushake, nta ho bitaniye n’icyaha cyo kwica. Kuri aba basenyeri, kuva umwana agisamwa aba ari umuntu, na we, akaba adakwiye rero kuvutswa ubuzima. Irindi tangazo basohoye ejobundi tariki ya 19 Ukwakira 2018, na ryo riza ryibutsa ko kuvanamo inda ku bushake ari ukurenga ku itegeko ry’Imana ribuza kwica. Banibutsa ko gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda, binahera kukubahiriza ubuzima bw’abato n’abakuru, kabone n’aho umwana yaba akiri munda, uko yaba anagana kose.