Partager/Share/Sangiza

 

Paul Rusesabagina, Jenerali Kayumba Nyamwasa, Padiri Thomas Nahimana na Dr. Théogène Rudasingwa

24/4/2018, Emmanuel Senga

@sebusenga

Icyegeranyo ku burenganzira bwa Muntu 2017 cyasohowe kuwa gatanu tariki ya 20 Mata 2018, gisohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Amerika (Département d’Etat/State Department), kimwe no kongera kugotwa kw’inkambi ya Kiziba, na byo byabaye kuwa gatanu, byari bikwiye kwifashishwa bihagije n’amashyaka n’imiryango iharanira imibereho y’abaturage (sociétés civiles) bihanganye na Leta ya Kagame.

Icyegeranyo cyasohowe n’Amerika nta kintu cyasize inyuma, cyavuze amabi yose yakorewe abanyarwanda mu mwaka wa 2017, usibye aho cyateye uburashi Leta y’u Rwanda ku ngingo yo gucyura impunzi. Aha ni ho aya mashyaka n’amashyirahamwe yari akwiye kuzamura ijwi, agasobanura ko Leta ya Kagame itacyuye impunzi kubera impuhwe, ahubwo ko yabikoreye kugira ngo irebwe neza n’amahanga, kandi inashobore kurigisa no gufunga abo yikanga bose, imaze no kumarira ku icumu izitagira umubare, haba izatahutse cyangwa izari muri Congo. Iki kintu kigomba gusobanuka.

Ikindi gishimishije muri iyi raporo ni uko « Département d’Etat » yerekana ko yifashishije raporo zatanzwe na Human Rights Watch, mu gihe Kigali yo isa nk’aho yayirukanye mu gihugu. Aha abahanganye na Kigali bakwerekana ko ari uburyo bweruye bwo kwihererana abanyarwanda, bakabica nta wubatabariza. Amahanga akumva ariya mayeri ya FPR yo kurwanya imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa Kiremwamuntu icyo ahatse.

Ku kibazo cy’inkambi ya Kiziba hari byinshi byakwifashishwa. Mu ntangiriro iriya nkambi, kimwe n’izindi zakiriye impunzi z’abanyekongo, yari yaragiyeho kugira ngo ihungishe abanyekongo bavuga ikinyarwanda iyo ntambara Kagame yari amaze kubatezamo, ashaka kwigarurira ubukungu bwa Congo bushingiye ku mabuye y’agaciro n’ubutaka. Byaramworoheye gukoresha abo banyekongo ababeshya ko ababereye umucunguzi, ariko we akora imibare ye. Bityo abavana mu byabo abagira impunzi, ahasigaye  yikorera ibye. Izi mpunzi zimaze gushyirwa mu nkambi, Kagame yakoresheje abasore n’inkumi bazirimo kugira ngo abakoreshe nk’abasirikari n’abapolisi bajye kumurwanira, cyangwa basigarireho ingabo n’abapolisi baba bashowe muri izo ntambara.

Ikindi cya kabiri abantu benshi batamenye muri uku gufatwaho ingwate kw’impunzi z’abanyekongo, ni uko kuzijyana mu bindi bihugu byashobora kwakira bamwe muri zo, byabereye Kagame inzira yoroshye yo gukwirakwiza intore n’amarozi mu bihugu by’Uburayi n’Amerika. Ni byo koko, kandi ibi byatangajwe n’abahagarariye impunzi mu biganiro byinshi twagiye tubatumiramo kuri Radio Itahuka. Ni bo ubwabo batwibwiriye ko, gusaba kwabo kwimurirwa mu bihugu byahaye urwaho Kagame n’abambari be bakajya babasimbuza intore n’abo mu miryango yabo, bakabaha ayo mahirwe yo kujya mu mahanga, byaba na ngombwa bakagumana ayo mazina baba banyanganyije. Ibi bikaba byaragize ingaruka zikomeye kuri izo mpunzi, zahoraga zitegereje ngo ngaho zigiye kugenda, bikarangira bazibwiye ko amadosiye yabo yapfuye. Ntitwirirwa tuvuga ruswa itagira ingano ihabwa abo batekinika ayo madosiye, bakaguranura abari bakwiye kugenda bakahashyira abo bibiye iyo myanya. Kubera bamwe mu mpunzi bamaze kugera hanze, kandi bakurikira neza ibikorerwa bene wabo, kubera ariko kamere y’abanyekongo inyuranye n’iy’abanyarwanda, iyo bagomba guharanira uburenganzira bwabo, ibi bintu biragenda bimenyekana kurushaho, ari na ko impunzi ubwazo zitabariza iyo zitewe. Igikomeye kumenya ni icyo Leta ya Kagame igiye gukora ngo ifunge imiyoboro y’itumanaho, ahasigaye yihererane impunzi; mu gihe hakekwa ko abambari ba Kagame baba barahawe amabwiriza yo guhisha intwaro mu nkambi ahasigaye bagakoma akaruru ngo barazivumbuye, impunzi zigafatwa bahereye ku bigeze mu gipolisi n’igisirikari.

Hari indi ngingo ya gatatu yakagombye guhagurutsa abayoboye amashyaka n’amashyirahamwe bakareba icyo bakora, uyu mwanya mwiza gutya  (opportunité) ntupfe ubusa. Iyo nta yindi, ni uko u Rwanda rugomba kwakira inama itaha ya Commonwealth. Uyu ni umwanya ukomeye wo kugira ibyo bereka Ubwongereza ndetse n’ibindi bihugu biri muri uyu Murayango, ko bakagombye gutegeka Kagame ko afungura urubuga rwa politiki, yemera ko amashyaka yiyandikisha mu Rwanda nta mananiza, mbere y’uko yakira iyo nama. Kandi birazwi ko, kubera kwiyemera kwe kugira ngo agaragare neza mu mahanga yakwemera ibyo bamusaba byose, ariko iyo nama ntimucike. Aha Opozisiyo yakagombye no guhanika ibyifuzo, ikagera aho isaba ko Kagame arekura abafungiwe ibya politiki barengana. Kubera ko usaba nta cyo aba yikopa, icyo gihe ikibazo cyasigara hagati y’Ubwongereza bushaka gukosora umugaragu wabwo, na Kagame wahitamo kuva ku izima agafungura izo mfungwa kimwe n’ibindi byose yasabwa kugira ngo yerekane ko ari we ushoboye gutegura inama zo kuri urwo rwego; cyangwa se agahitamo kwinangira, kubera ubugome bwe, na we akabura byose. Kandi umunzani ndizera ko wahengamira ku kubafungura. Ibi byose si ukuri, turabivuga mu byifuzo tutazi icyo byatanga, akaba ari na cyo cyitwa gutanga ibitekerezo, ahasigaye bikaba byaturuka ku myitwarire y’ababigeza ku bo bireba ku ruhande rumwe, n’uko abo bafite ububasha babyakira ku rundi ruhande. Ariko igihe kirimo kugenda gisiga opozisiyo kugira ngo itangire ikoreshe amahirwe ifite yo kwegera abakomeye b’iyi si, itangire yumvikanishe ijwi ryayo, ku buryo yazagera aho ikanerekana ko ibyo ayo mahanga abona abihawe na Kagame, na opozisiyo yiteguye kujya impaka ku byo bakumvikanaho, na yo ikabiyaha. Ubwo muribwira ngo ntibishoboka, ariko muribagirwa uko amahanga amwe amaze kurambirwa Kagame, no kuba batakimukeneye, bakaba ahubwo bibaza uwiteguye kuvugana na bo.

Ku mafoto nashyize ku ntangiriro y’iyi nyandiko, nta we natoranyije; ahubwo narebye abafite igikorwa cyumvwa na benshi mu banyarwanda,  cyane ab’impunzi. Kandi iyi ni intangiriro, umuntu udafite aho abogamiye nka Perezida w’Ishyirahamwe ry’imiryango iharanira imibereho myiza y’abaturage (Sociétés civiles) aramutse ahuje iyo nama ya bakeya, bakaganira ku cyakorwa ngo ayo mahirwe ataducika, byazagera n’igihe noneho bakora inama igera ku mashyaka n’amashyirahamwe menshi kurushaho. Ndabizi ya ndwara yadushegeshe ivuga ngo kuki nihaye kwerekana uriya, nkareka uriya ngo mbiherewe na nde ububasha, ngo kuki navuga ko ari uyobora amashyirahamwe ko ari we watumira? Ububasha mfite bwo gutanga igitekerezo ni bwo nkoresha, n’undi wagira icyo atanga umwanya ni uyu, ikigomba kwirindwa ni ugukomeretsa abandi mu magambo ashotorana cyangwa aningura. Icyo abanyarwanda turambiwe ni ukuduhoza mu gico cya muzunga nta gikorwa, bamwe bibereye mu nguni zabo, ndetse rimwe basaba ko abanyarwanda dutera inkunga imyaka igashira indi igataha. Buri gikorwa gikomeye cyose gisaba gutegurwa; kugitegura rero bisaba abantu bake bashobora kumvikana bakajya inama, twagira Imana tukagira intambwe dutera. Yego hari ibikorwa simbihakana, kuko bimwe turabikurikira, ariko hari amahirwe menshi apfushwa ubusa, biturutse ku mwanya opozisiyo idakoresha neza. Byaba kwirirwa iterana amagambo hagati yabo, byaba gutekereza kuzibereka ugasiga abandi, ibi byose nta cyo bitanga. Muzasanga buri gihe ubufatanye ari ikintu cy’ingenzi. Abatsinze bose bagatahana impinduramatwara babikoze badatatanye. None se twe turi ku Isi yacu twenyine, ku buryo tutakora nk’abandi? Simbikeka.