Partager/Share/Sangiza

Tariki 13/07/2017, Ubwanditsi

Nk’uko byumvikanye kuri Radiyo BBC Gahuzamiryango bikanandikwa n’ibinyamakuru bitandukanye birimo « Igihe », imirimo yo gusenya inyubako ya Top Tower Hotel iherereye hafi ya Rond Point ya Kimihurura, yatangiye kuwa Kabiri, taliki ya 11 Nyakanga 2017.

Nta muntu wemerewe kwinjira atabiherewe uburenganzira n’Umujyi wa Kigali cyangwa atari mu bakozi bari gusenya bakoresheje amaboko.

Ikinyamakuru « Igihe' » kivuga ko Umujyi wa Kigali watangaje ko wafashe icyemezo cyo gukuraho iyi nyubako nyuma yo kugirana ibiganiro na nyirayo.

Umujyi wa Kigali ufunga by’agateganyo iyi hoteli muri Kamena 2016 watangaje ko wakemanze ubukomere bwayo, uza gutangaza ko wahaye Ikigo cyitwa ‘St Joseph Engineering Company’ imirimo yo kugenzura ugukomera kwayo ariko nyuma uza gutangaza ko ikibanza irimo kigomba gukoreshwa bijyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi.

Nyamara abitegereza ibibera mu Rwanda barasanga isenywe mu buryo bumwe nk’uko na hotel ya Assinapol Rwigara yasenywe muri Nzeli 2015. Icyo gihe umuryango wa Rwigara werekanaga ibyangombwa byemeza ko inzu yari yujuje ibisabwa kandi byari byaratanzwe n’abategetsi bahindukiye bakiyemeza kuyisenya nyuma y’urupfu rwa nyakwigendera Rwigara,wazize urupfu abo mu muryango we bemeza ko rwari rugambiriwe ko kandi ngo atari impanuka nk’uko byatangajwe n’inzego z’ubutegetsi.