Abategetsi bavanye irihe somo ku ntimba, gutakamba no gutaka kwa Adeline na Diane Rwigara bamaganye amabi?
Tariki ya 05/09/2017, Jean-Claude Mulindahabi
Ubwo bavanwaga mu rugo rwabo na Polisi, Adeline Rwigara na Diane Rwigara bagaragaje mu ruhame akababaro n’intimba ikomeye ndetse ntibatinya no kwamaganira kure amabi yabakorewe kongeraho n’akorerwa abanyarwanda, aho baviga ko bimaze igihe kinini ; ko kandi byafashe intera idasanzwe. Abategetsi bavanye irihe somo ku ntimba, gutaka, gutakamba kwa Adeline na Diane Rwigara bamaganye mu ruhame ikinyoma, amabi n’akarengane?
Abafite umutima bumvise ishavu ry’umufasha wa nyakwigendera, no gushushubikanywa kwe n’abana be imbere y’itangazamakuru, baguye mu kantu, cyane cyane abibwiraga ko ibyo bajyaga babwirwa ari amakabyankuru. Uriya ni umuryango uzwi. Hari abandi b’intamenyekana. Ari wo ari n’indi miryango izwi cyangwa itajya ahabona ihura n’amakuba nkaya, ni iyo kurenganurwa, cyangwa mu gihe bishobotse kwirenganura.
Laisser un commentaire
Vous devez être connecté·e pour rédiger un commentaire.