Partager/Share/Sangiza

09/02/2018, Jean-Claude Mulindahabi

Impunzi z’abanyafurika mu myigaragambyo kuri ambasade y’u Rwanda muri Israel

Abadepite bo muri Israel bagiye mu Rwanda bifuje kuganira n’abayobozi bakuru ku kibazo cy’impunzi z’abanyafurika Israel ishaka kohereza mu Rwanda, ariko abatagetsi b’u Rwanda banze kubakira. Abo badepite bagiyeyo mu rwego rw’akazi kabo, ntibiyumvisha ukuntu abategetsi b’u Rwanda banga kuvugana na bo kuri icyo kibazo. Ese byaba biterwa no gutinya ko abo badepite batahura ko abategetsi b’u Rwanda n’aba Israel bari barumvikanye ku mugambi wo kujyana ku ngufu mu Rwanda bariya bimukira b’abanyafurika bari barahisemo kujya muri Israel?

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru VOA (Voice of America, Ijwi ry’Amerika) mu ishami ry’Afurika, aho na cyo gikomoza ku nkuru ya AFP (Agence France-Presse, Ibiro ntaramakuru by’abafaransa), aba badepite bo muri Israel bari mu Rwanda muri gahunda y’akazi kabo ko gukurikiranira hafi ikibazo cya ziriya mpunzi Israel igamije kwipakurura izohereza mu Rwanda. Nubwo abategetsi b’u Rwanda bahakanye ko habayeho amasezerano yo kuzakira, itangazamakuru ryo muri Israel ririmo nka « Haaretz », ryatangaje inshuro nyinshi ko abategetsi b’ibihugu byombi bumvikanye kuri uwo mugambi. Iryo tangazamakuru kandi ryagaragaje ko nta mutegetsi wa Israel wahakanye ko iyo gahunda itabayeho. Abategetsi ba Israel bashyize igitutu kuri abo banyafurika, bababwira ko bahitamo koherezwa muri Afurika, bakwanga bakabafunga. Abo badepite bari mu iperereza kugira ngo bashyire ukuri ahabona ndetse biragaragara ko byinshi byamaze kujya ahabona. Abategetsi b’u Rwanda baravuga ko kutakira abo badepite ngo baganire kuri icyo kibazo ngo ari uburyo bwo kutivanga mu bibazo by’icyo gihugu. Nyamara, icyo abategetsi b’u Rwanda birengagiza, ni uko na bo ubwabo bashyizwe mu majwi kugira uruhare muri iryo shushubikanywa rya bariya banyafurika, ku bw’ibyo rero bakaba batari bakwiye kuvuga ko ikibazo kitabareba.

Umugambi wo kuvana abanyafurika muri Israel ku ngufu boherezwa mu Rwanda wamaganiwe kure na benshi

Mu ikubitiro abanyarwanda ubwabo, cyane cyane abatavugarumwe n’abari ku butegetsi, banenze bikomeye kiriya gikorwa ndetse basaba ko cyahagarikwa. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu nka RIPRODHOR, ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yo muri Israel yarahagurutse ivuga ko icyo gikorwa kitubahirije amahame n’amategeko agenga impunzi n’abimukira. Amwe mu mashyirahamwe y’abayahudi aharanira uburenganzira bwa muntu, yifatanyije n’abanyafurika bahungiye muri icyo gihugu, maze hakorwa imyigaragambyo yo kwerekana ko icyo gikorwa kigayitse, ko ndetse abategetsi bagomba kuva ku izima. Hari imyigaragambyo yakorewe kuri ambasade y’u Rwanda muri Israel, hari iyakorewe kuri ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, hari n’iyakorewe kuri ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza. Ibi bintu byateye ubwoba abategetsi b’u Rwanda, batangira kuvuga ko nta masezerano bigeze basinyana n’abategetsi ba Israel.

Ni iki cyatumye abategetsi b’u Rwanda babona ko ibintu bitaboroheye

Nk’uko inyandiko ya Christian Murokore na Clara Simbi yabigaragaje ku itariki ya 8 Mutarama 2018, ikibazo cyaje gukaza ubukana aho bimenyekaniye ko gifite isura y’igiciro kuri buri mwimukira wakiriwe mu Rwanda. Aba banditsi bifashishije inkuru yo mu kwezi k’Ugushyingo 2017, aho ikinyamakuru « Igihe » cya hafi y’ubutegetsi bw’u Rwanda muri iki gihe, na cyo gihereye ku nkuru yari yatangajwe n’ikinyamakuru cyo muri Israel kitwa « Haaretz » inkuru cyahaye umutwe ugira uti:  » “Israel to Pay Rwanda $5,000 for Every Deported Asylum Seeker It Takes In”, ikinyamakuru Igihe cyanditse na cyo kivuga  ko abategetsi ba Israel n’ab’u Rwanda bumvikanye ko Israel igiye kohereza mu Rwanda abimukira b’abanyafurika basaga 40.000. Ikinyamakuru Igihe cyasobanuraga ko Israel yagombaga guha ubutegetsi bw’u Rwanda 5000$ kuri buri mwimukira wakiriwe mu Rwanda. Nk’uko buri wese abibona, iki gikorwa cyahise kigira isura y’ubucuruzi bw’ikiremwamuntu! Igitangaje ni uko abategetsi b’u Rwanda bari bamaze iminsi bavuga ko babajwe n’icuruzwa ry’abantu rikorerwa muri Libiya! Aha rero abantu bakibaza niba ibyo bavuga bidahabanye n’iby’uriya mugambi, Haaretz yashyize ku karubanda!

Icyo bamwe batari bazi ni uko na mbere y’aba bimukira bari kuvugwa muri iyi minsi, hari abandi bagiye boherezwa mu Rwanda muri izo nzira kuva mu w’2013 nk’uko byemezwa n’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR; ibi kandi bikaba bitangazwa na AFP nk’uko tubisanga mu nkuru ya VOA. Aya makuru atangwa na AFP, avuga ko kuva mu w’2014 kugeza mu 2017, impunzi zavanywe muri Israel zikazanwa mu Rwanda zigera ku bihumbi bine (4000), nyamara ngo kubera ubuzima bubi zigira iyo zigeze mu Rwanda, ngo zihita zihava zikarorongotana zerekeza mu bindi bihugu, ngo ku buryo muri iki gihe hasigayeyo impunzi 7 gusa (nk’uko byanditswe na « La libre Afrique » ihereye ku nkuru ya AFP). Abo boherejwe mu Rwanda mbere, na bo baje mu buryo bumwe nk’ubwa bariya bandi bashaka kuzanayo na none, akaba ari na yo mpamvu abo banyafurika batifuza koherezwayo kuko bamaze kumenya ko ari ukubikiza babohereza mu kaga gakomeye. Ibyo gutwara abo banyafurika babajyana mu Rwanda byanakozweho ubushakashatsi n’umuyahudikazi Dr Galia Sabar, wasobanuye binononsoye ko urwo rugendo rwo kujyanwa mu Rwanda ari nka karuvariyo kuri abo banyafurika, ngo kuko uretse no kubacuza impamba batahana, hakurikiraho kwangara mu yandi mahanga kuko hafi ya bose basanga badashobora kuba mu Rwanda.

Mu nkuru yindi irambuye yasohotse kuri uyu wa gatanu tariki ya 09/02/2018, yanditswe na Emmanuel Senga asobanura neza ingaruka zikurikira icyo gikorwa cyo kuvana muri Israel ku ngufu abo banyafurika boherezwa mu Rwanda. Mushobora kuyisoma kuko iza inerekana imvo n’imvano yatumye bariya badepite biyemeza kujya mu Rwanda kugira ngo bakore iperereza risesuye kuri kiriya kibazo. Kuba abategetsi b’u Rwanda banga kwakira intumwa za rubanda zo muri Israel, na cyo ni ikimenyetso cyo kwivamo kw’aba bategetsi ku myitwarire itaraciye inzira iboneye imbere y’ikibazo nka kiriya cy’impunzi, kuko na zo nk’ibiremwamuntu zifite uburenganzira, hakaba kandi n’amategeko mpuzamahanga azirengera. Ese ibi abatagetsi b’u Rwanda n’aba Israel barabyubahirije? Aba bategetsi b’ibihugu byombi ni byo bagomba gusobanurira abo bayobora. None se bazabisobanurira rubanda bate niba bagononwa, bakananga kubisobanurira intumwa za rubanda, nk’uko byabaye kuri bariya badepite ba Israel? Kuba bariya badepite bo muri Israel babarizwa mu badepite batavuga rumwe n’abari ku butegetsi muri icyo gihugu, ntabwo bikwiye kuba impamvu yo kutabakira mu gihe bashaka kuganira ku kibazo cy’abantu boherezwa mu Rwanda mu nzira zikemangwa.