Partager/Share/Sangiza

08/01/2018, Christian Murokore na Clara Simbi

Mu kwezi k’Ugushyingo 2017 ikinyamakuru « Igihe » cya hafi y’ubutegetsi bw’u Rwanda muri iki gihe, gihereye ku nkuru yari yatangajwe n’ikinyamakuru cyo muri Israel kitwa « Haaretz » inkuru cyahaye umutwe ugira uti:  » “Israel to Pay Rwanda $5,000 for Every Deported Asylum Seeker It Takes In”, ikinyamakuru Igihe cyanditse na cyo kivuga  ko abategetsi ba Israel n’ab’u Rwanda bumvikanye ko Israel igiye kohereza mu Rwanda abimukira b’abanyafurika basaga 40.000. Ikinyamakuru Igihe cyasobanuraga ko Israel yagombaga guha ubutegetsi bw’u Rwanda 5000$ kuri buri mwimukira wakiriwe mu Rwanda.

Hari hashize amezi abiri nta mutegetsi w’u Rwanda uvuze ko nta kuri mu byanditswe n’ikinyamakuru cyo muri Israel n’icyo kinyamakuru cyo mu Rwanda cya hafi y’ubutegetsi kandi bigaragara ko byari ibintu bifite uburemere.  Hari inyandiko yakozwe na mugenzi wacu Emmanuel Senga tariki ya 27 Ugushyingo 2017 ayiha umutwe ugira uti: « Abimukira ba Kagame na Netanyahu ni ubucuruzi bugayitse bw’ikiremwamuntu ».  Uwo mutwe ubwawo urivugira. Yerekanye ko akayabo k’amafaranga yari ateganyijwe muri kiriya gikorwa, bigaragaza kudaha agaciro ikiremwamuntu mu byo abategetsi ku mpande zombi bari bumvikanyeho. Hari kandi impuguke zari zamaganiye kure icyo cyemezo, mu kiganiro mugenzi wacu Jean-Claude Mulindahabi yagiranye na Prof Dr Charles Kambanda n’undi mutumirwa witwa Jean-Claude Nkubito.  Aba batumirwa bombi berekanye impamvu basanga bitari bikwiye kwishora muri icyo gikorwa.Abantu banyuranye bari bamaganiye kure icyo gikorwa kubera impamvu ebyiri z’ingenzi: iya mbere ni ukubera icyo kintu gisa no kwivanaho abimukira maze Israel ikishyura amafaranga ku buryo busa no guhererekanya ikiremwamuntu hejuru y’ikiguzi! Icya kabiri abantu banyuranye bagaye ni ukuntu igihugu gito nk’u Rwanda n’ubukene bwarwo bwiyemeza kwakira abimukira bava mu gihugu gikize cyane nka Israel yakabaye yubahiriza ibiteganywa n’amasezerano mpuzamahanga agenga abimukira  n’impunzi. RIPRODHOR na yo yari yamaganiye kure icyo gikorwa nk’uko mwabisanga mu nkuru yo ku itariki ya 23 Ugushyingo 2017. Mu bantu bandi bari bamaganiye kure iki gikorwa hanarimo uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda (1994-1995) Faustin Twagiramungu, na we wari wagarutse ku mpamvu nk’izi zatanzwe hejuru yerekana ko icyo gikorwa kidakwiye.

Baca umugani mu kinyarwanda ngo urugiye kera ruhinyuza intwari. U Rwanda rumaze gutangaza mu ntangiriro y’uyu mwaka mushya ko icyo gikorwa ntakizabaho. Nk’uko bigaragara mu kinyamakuru « Haaretz » ngo abategetsi b’u Rwanda na Uganda barahakana ko nta masezerano bigeze bagirana na Israel, bityo ngo icyo gikorwa cyo kwakira abimukira bavuye muri Israeli kitazakorwa. Ikinyamakuru « Igihe » na cyo cyunze mu bivugwa na « Haaretz » cyongeraho ko Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Amb. Olivier Nduhungirehe yahakanye ko nta maserzerano yigeze abaho ya ririya rwego hagati y’u Rwanda na Israel.

Ukuri ni uko mu biganiro binyuranye n’inkuru zakozwe n’abanyamakuru mu Rwanda, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Louise Mushikiwabo, atari yarigeze ahakana ko icyo gikorwa kitari giteganyijwe. Biragoye kugira ngo abantu bemere ko kubihakan uyu munsi bidaturutse ku kwisubiraho nyuma y’uko abantu benshi bari bamaze igihe babyamaganira kure. Iyo ubutegetsi bwishora muri kiriya gikorwa byari kuzagisiga isura idatandukanye n’icuruzwa ry’abantu. Abategetsi b’u Rwanda, nta yandi mahitamo bari basigaranye uretse kwitaza no kuvirira amafaranga yavugwaga ko bari bijejwe na Israel.