Partager/Share/Sangiza
Perezida Mahamadou Issoufou ni we wakurikiranye iyi dosiye.

3/23/2018, Déo Kabano.

Abakurikirana politiki yo mu Rwanda bya hafi ngira ngo bamaze kumenya ko imyitwarire y’abakuru b’inzego z’igihugu irangwa akenshi no kwitera ijeki, cyane cyane iyo bivuga ibigwi nyamara ibikorwa ntabyo. Muribuka mwese ya vision 2020 abayobozi bahozaga mu kanwa, ngo yagombaga kuganisha u Rwanda mu kuba Singapour ya Afurika muri 2020, biteye amajeki ahantu hose, kuva mu mudugudu kugera mu rugwiro, none babonye umwaka wa 2020 wegereje ntacyo barageraho, bahitamo kuyikwedura bayishyira muri 2050.

Muribuka nanone gahunda yitwa NEPAD ( New Partnership for Africa’s Development) Perezida Kagame,  yashyizemo imbaraga cyane agira ngo agaragaze ko ari umwe mubazatuma iyo gahunda iteza imbere Afrika, bikaza kunanirana. Aha nagira ngo twibukiranye ko igitekerezo cya NEPAD cyazanywe n’ibihugu bitanu ari byo South Africa, Nigeria, Algeria, Egypt na Senegal , bihereye mu guhindura icyitwaga Millenium Africa Recovery Plan ( MAP) na Omega Plan for Africa, ari byo byaje kubyara  New Africa Initiative (NAI), yaje guhinduka NEPAD. Bikaba bigaragara ko kugeza ubu itaragira umusaruro ugaragara izanira Afrika. Impamvu ni nyinshi, tuzazireba birambuye mu nyandiko zizakurikira, ariko igitumye tuyibibutsa muri iyi nyandiko, ni ukugira ngo tubibutse uburyo Leta ya Kigali na Kagame ubwe bari mubiteye amajeki mu gihe cya NEPAD bagaragaza ko ari igitekerezo gihambaye kizageza Afurika ku iterambere rirambye no mu kwigira. Kuva mu mwaka wa 2001 NEPAD ijyaho kugeza ubu, uwababaza umusaruro yazanye ngira ngo amajeki yabo bayasubiza hasi.

None rero dore badukanye « African Continental Free Trade Area », aho ngo bizafasha mu gushyiraho isoko rusange ry’ibihugu by’Afurika. Abayobozi bose i Kigali bari kwitera amajeki ngo Kagame akoze igikorwa cy’indashyikirwa, ariko mbabwire ntiriwe nca ku ruhande, iri soko ntirizigera ribaho uretse mu mpapuro gusa, kuko abashinzwe gutuma iryo soko ribaho, ari bo baturage b’ibihugu  by’Afurika, bigaragara ko batigeze bagishwa inama ku miterere n’imigendekere y’iryo soko, n’icyo basabwa kugira ngo ribeho. Ibintu byo gukoresha abantu ibintu ubibatsindagiyemo Kagame amenyereye mu Rwanda, ntiyibaze ko n’ahandi ariko bizamera. Ku bindeba sindiyumvisha uburyo ibihugu by’Afurika bihora mu gushyiraho imiryango nk’iriya, bitabanje no gusubira inyuma ngo birebe icyatumye gahunda za mbere zabayeho zitabyara umusaruro. Iki ni ikibazo gikomeye muri Afurika.

Kubireba rero Perezida Kagame uyobora Afurika yunze ubumwe muri uyu mwaka, ikimushishikaje  ni ukwigaragaza nk’umuyobozi w’indashyikirwa kandi w’igitangaza watumye isoko rusange rijyaho. Mu mpapuro ibyo akaba yabigezeho, ariko se icy’ingenzi ko kwari ukureba niba iryo soko rizakora koko, yaba yarabitekerejeho? Igisubizo ni oya, akaba ari na yo mpamvu ibi na byo bizamera nka NEPAD. Nkanongeraho ko iyo unaniwe utuntu duke, utakwibaza ko ibinini ari byo uzashobora. Niba imiryango nka EAC itabasha gukora uko bikwiye, na ho kandi harimo umushinga w’isoko rusange utaragira icyo ugaragaza, ibya Afurika yose ni byo bizashoboka?

Inama rero nabagira ni ukugabanya kwitera amajeki, bagashyira imbaraga mu gushyiraho imishinga ifatika igamije iterambere ry’abaturage. ariko nanjye umenya ndose, nari nibagiwe abo ndi kubisaba.

Hakenewe gukorwa indi  Aggiornemento politique ( amavugururwa asesuye mu rwego rwa politiki agamije gushyira imbere umuturage), ariko mu Rwanda rw’ubu rero ibyo bisa nk’ibiri kure nk’ukwezi.