Partager/Share/Sangiza

19/06/2018, Ubwanditsi

Mu cyumweru gishize, tariki ya 13 Kamena 2018, mu kinyamakuru « Le Soir », Guy Rapaille, witegura kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, akaba yari asanzwe akuriye ikigo gishinzwe inzego z’iperereza mu Bubiligi, yatangaje ko u Rwanda ruri mu bihugu byohereza hanze « escadrons de la mort »; ni ukuvuga abahabwa inshingano n’imigambi mibisha yo kwica abantu. Ubwo Guy Rapaille yakomozaga ku bihugu biagaragarwaho ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi, yavuze Turukiya, Maroke, yongeraho n’u Rwanda.

Ntabwo ari ubwa mbere, ibi bikorwa byari bivuzwe mu Bubiligi, kuko mu w’2015, na bwo Radiyo Televiziyo y’ababiligi « RTBF » yabikozeho inkuru, isobanura ko hari aboherezwa mu mahanga bavuye mu Rwanda, bashinzwe kujya guhohotera no kwica batavugarumwe n’abari ku butegetsi. Ibi kandi ntibigaragara gusa mu Bubiligi kuko no mu Bwongereza bimaze imyaka bihavugwa. Bwa mbere mu w’2011, ubwo polisi yaburiraga ikanakurikiranira hafi umutekano wa René Claudel Mugenzi na Jonathan Musonera, ibabwira ko hari abashakaga kubagirira nabi, bavuye mu Rwanda. Ku itariki ya 14 Werurwe muri uyu mwaka w’2018, inzego z’igipolisi z’Ubwongereza, zagiye kureba Noble Marara iwe mu rugo aho yahungiye muri iki gihugu, zimubwira ko zamenye ko hari abashaka kumuvutsa ubuzima.

Izi ni ingero nke muri nyinshi, kandi si umwihariko i Burayi kuko no muri Afurika hari aho iki kibazo cyagaragaye; hari za Kanada, aho abanyarwanda bagaragaje impungenge n’ibimenyetso ko bashobora guhohoterwa, ndetse nk’uko mushobora no kubyumva mui iki kiganiro munsi hano, no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari igihe bahuye n’iki kibazo. Mu kiganiro musanga munsi hano, hari ingingo 2 ziganirwaho. Iya mbere ni ukubaza niba koko iki kibazo gifite ubukana cyangwa niba kidateye impungenge. Iya kabiri ni ukureba uburyo bwo kugikumira.

Abatumirwa muri iki kiganiro ni:

-Aloys Simpunga

-Victor Safali

-Chaste Gahunde

-Prof Dr Charles Kambanda

-Didas Gasana

-René Claudel Mugenzi