Partager/Share/Sangiza

19/04/2018, Clara Simbi

Aba bana mureba, babitse ku mutima akababaro batewe n’amabi ari gukorwa n’abategetsi barandura imyaka y’ababyeyi babo. Aba bana bazi neza ukuntu abo babyeyi babo baruhiye iyo myaka, none ikaba iranduwe, indi (nk’amasaka) igatemwa ibura gato ngo yere, itange umusaruro. Njye Simbi nk’umutegarugori, nzi neza icyo bivuze kubyuka amajoro ujya kubiba amasaka, ukayabagarira, ariko wizeye ko hari ikizavamo kigafasha umuryango. Kubona nyuma y’iyo mvune, bakugira mu myaka bakararika ngo ni uko hari haragenewe ubworozi, ni urugomo n’ubugome nk’ubundi kubera impamvu zikurikira:

Hashize igihe, henshi mu turere tw’u Rwanda, abaturage bataka inzara. Aha mu murenge wa Nasho, akarere ka Kirehe, mu ntara y’Iburasirazuba, na ho hari ikibazo cy’inzara na n’ubu. Kabone koko n’iyo aho hantu haba harateganyirijwe ibikorwa by’ubworozi, umutegetsi ushyira mu gaciro, yareka nibura abahinzi bari bagiye kweza, bagasarura. Si ubwa mbere, aka karengane no kwigiriza nkana ku baturage bibayeho. Bimaze igihe ndetse na mbere hari bagenzi bacu babikozeho inkuru.

Nk’uko mugiye kubyiyumvira muri iyi vidéo yatunganyijwe na mugenzi wacu Jean-Claude Mulindahabi, ahereye ku nkuru yakurikiranywe na Radiyo Ijwi ry’Amerika, abaturage barasobanura ko ibyo bakorewe n’ababarandurira imyaka ari ukubasonga. Ngo muri bo hari n’abari barafashe inguzanyo kigira ngo  babashe kubona imbuto n’ibindi bikenerwa mu gikorwa cy’ubuhinzi. Ni byo amategeko abereyeho kubahirizwa, ariko na none, ibyo bigomba kujyana n’ubushishozi no kurangwa n’umutima w’ubumuntu. Mwishyire mu mwanya w’abangirijwe imyaka, mwumve uko babyivugira n’agahinda bafite muri vidéo; mwongere murebe akababaro kagaragara kuri bariya bana batwaye ku igare imyaka yangijwe n’abategetsi itarera. Ibi bintu se koko byakorwa n’umutegetsi uzirikana imibereho y’umuturage?

Inkuru ya VOA: