Partager/Share/Sangiza

12/04/2018, Christian Murokore

Jenoside n’ubundi bwicanyi bwabaye mu bihe bishize ku banyarwanda, bifite ababikoze kandi benshi barahanwe. Ikibazo gikomeye kandi ubutegetsi bwirengagiza niba butabikora nkana, ni ikibazo cyo kubonerana bamwe mu banyarwanda bagashinjwa ibinyoma, bagashakirwa abagomba kubahimbira ubundi inkiko zikabakatira imyaka n’imyaniko. Witegereje urubanza rwa Dr Léopold Munyakazi wasanga azizwa ibindi bidafite aho bihuriye n’ubwicanyi. Abaturage batanze ubuhamya kenshi kandi ku bwinshi bavuga ko atigeze agira uruhare mu bwicanyi. Kuki ubutegetsi bwamufunze? Buramuziza iki? Mwumve iyi vidéo iri munsi hano yateguwe na mugenzi wacu Jean-Claude Mulindahabi wifashishije inkuru zanyuze kuri Radiyo VOA ndetse na BBC. Munsi yaho muranahasanga inkuru Mulindahabi yari yarakoze mu mezi yashize avuga ku kibazo cy’ifungwa rya Dr Munyakazi:

Mu nkuru yanditswe ku itariki 17 Nyakanga 2016, Jean-Claude Mulindahabi asobanura iby’urubanza rwa Dr Munyakazi: mwasoma mukanze ku mutwe w’iyo nkuru nk’uko wanditse hano:

Urujijo ku ikurikiranwa rya Dr Léopold Munyakazi 

Mu yindi nkuru na none Jean-Claude Mulindahabi yanditse ku itariki ya 28 Ugushyingo 2016, mwayisoma mukumva neza ibibazo biri muri uru rubanza mukanze ku mutwe wayo hano:

Dr Léopold Munyakazi azaburanishwa n’inkiko zirangwa n’ubutabera ?