Partager/Share/Sangiza

11/01/2018, Jean-Claude Mulindahabi

Ubutegetsi bw’u Rwanda burasobanura ko bugiye guteza cyamunara ibintu by’abayisilamu biheruka kugera mu Rwanda biturutse muri Arabiya Sawudite. Muri ibyo bintu harimo na za Korowani (Korans) zingana na toni 14. Abayisilamu bavuga ko ibyo bintu byose byari bije mu rwego rw’iyobokamana ku buryo basanga bitari bikwiye gufatirwa ngo bicibwe imisoro cyangwa ngo bitezwe cyamunara n’ubutegetsi mu gihe bitinjiye mu gihugu mu rwego rw’ubucuruzi.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, Rwanda Revenue Authority (RRA) cyo kiremeza ko kiri gutegura cyamunara y’ibyo bintu ngo kuko bitishyuye imisoo. Abayisilamu bhangayikishijwe no kubona korowani yashyirwa muri cyamunara kuko bavuga ko ari igitabo gitagatifu kidakwiye kwinjizwa mu gikorwa nk’icyo. Baremeza ko bazakoresha uko bashoboye kugira ngo barebe ko bakwishyura, kandi ngo nibidashoboka bareba uko bo ubwabo babigura kugira ngokorowani zitajya mu maboko y’abandi bantu. Ni yo nkuru irambuye musanga munsi hano: