Partager/Share/Sangiza

12/01/2018, Ubwanditsi

Abayoboke ba FDU Inkingi bafunzwe kuva tariki ya 6 Nzeli 2017, ejo bongeye kugezwa imbere y’urukiko. Na n’ubu, urubanza rwabo ruracyaburanishwa ku gufungwa cyangwa gufungurwa by’agateganyo. Amezi abaye ane rutaratangira kuburanishwa mu mizi. Nk’uko twabibagejejeho mu nkuru zanditse ku zindi nshuro bagejejwe mu rukiko; no kuri iyi nshuro bongeye kwerekana ibimenyetso bigaragaza ko bafunzwe ku buryo butubahirije amategeko u Rwanda rugenderaho. Bafatanyije n’umwunganizi wabo (avocat), Maitre Gatera Gashabana, barasaba ko bafungurwa. Mu bafunze harimo n’abayobozi b’iri shyaka, nka Visi-perezida wa mbere waryo Boniface Twagirimana, Umuyobozi w’iri shyaka mu mujyi wa Kigali Théophile Ntirutwa, Umubitsi wungirije Léonille Gasengayire.

Inkuru irambuye uko yatangajwe na Radio « Ijwi ry’Amerika » (VOA):