Partager/Share/Sangiza

 

Netanyahu-Kagame

 

Yanditswe na Emmanuel Senga

11/27/2017

Mu kiganiro cyanyuze kuri Radio Itahuka cya « Makuru ki mu binyamakuru » kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2017, ikiganiro kiyoborwa na Emmanuel Senga, abatumirwa bose bagize igihe cyo kugaragaza ibitekerezo byabo kuri iki kibazo cyo gucuruza impunzi zituruka muri Isiraheli cyangwa muri Libiya, kandi bose bahurije ku ngingo imwe: ko Kagame ari mu mushinga wo gucuruza impunzi z’abanyafurika, yitwaza kuzigirira impuhwe.

Muri icyo kiganiro cyavugaga ku byasomwe mu binyamakuru binyuranye kuri iyi ngingo, abagize itsinda ry’iki kiganiro gihita buri cyumweru, bagaragaje ibinyoma bifunitse ukuri gusharira ku iyakirwa ry’impunzi 70.000 u Rwanda ruteganya kwakira, zirimo 30.000 zishobora guturuka muri Libiya n’ibindi 40.000 zishobora guturuka mu nkambi ya Holot muri Isiraheli.

Igitangaje muri aya ‘masezerano’ yo kwakira impunzi ni uko Jenerali Kagame na Louise Mushikiwabo babigize ubwiru bwabo. Ikibazo ntikigeze kinyuzwa mu nama ya Guverinoma, ntikigeze kibwirwa Inteko ishinga amategeko ngo igifateho umwanzuro, ntikigezwe kimenyeshwa abanyarwanda mu ijambo Perezida ubundi yari akwiye kubagenera, abateguza ngo bazakirane urugwiro izo mpunzi. Byose birakorwa nk’ubujura buri mu mafifiko, aho Kagame, muri za ngendo z’urudaca, no muri kwa kwiyerekana nk’umuyahudi ngo watuye mu yindi Isiraheli y’u Rwanda ngo rwavutse nyuma ya 1994 (Jenerali James Kabarebe), yumvikana na Netanyahu, bagaciririkanya igiciro kuri buri mpunzi Kagame azakira, aho bemeranywa ko Netanyahu azajya amuha amadolari 5.000 ($ 5,000) kuri buri mpunzi yakiriwe. Ni ukuvuga ko Kagame azashyira mu mufuka we miliyoni magana abiri z’amadolari ($ 200,000,000), uyavunjuye mu manyarwanda wasanga angana na miliyari nibura 160. (160.000.000.000 Frw). Ntimumbwire ko atari akayabo iyo umuntu atekereje ko Kagame azayashyira mu mufuka we yitwaje igihugu n’abanyarwanda kandi ntagire icyo abibabwiraho! Ibi ubwabyo ni ubujura, bukozwe n’uwakagombye kuba aharanira inyungu z’abaturage. Ikindi kibabaje ni uko ubu bucuruzi bunyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga yose, abuza abantu gucuruza abandi, baba abana, abagore; cyangwa kubimura ku buryo bufifitse, byaba bikozwe mu nzira y’ubutaka, mu mazi cyangwa mu kirere. Ibi rero ni byo bikorwa nk’uko byanditswe na Prof. Galia Sabar.

Prof. Galia Sabar, Iniverisite ya Tel-Aviv

Ibyakorewe impunzi z’abanya Eritereya baherutse gucuruzwa ku Rwanda, guhera mu mwaka wa 2014, ariko bikaba byari byaragizwe ibanga, kugeza aho Prof. Galia Sabar, ukuriye ishami ry’inyigisho n’ubushakashatsi nyafurika kuri Iniverisite ya Tel-Aviv, abinyujije ku kinyamakuru Haartz.com https://www.haaretz.com/israel-news/.premium-1.657769, aho yerekanye uburiganya bukorerwa izo mpunzi z’abanyaEritereya cyane cyane, aho zigezwa i Kanombe, zigasanga zitegerejwe n’uwitwa John, bakajyanwa bunyago mu mazu y’ibipangu, aho baguma igihe gito, bagahita bajyanwa muri Uganda, bashimuswe, ku buryo bambuka umupaka wa Uganda bihishe kandi bakawambuka ku maguru. Iyo bageze hakurya muri Uganda basanga bategerejwe n’undi mumafia ubashyira mu modoka akabageza i Kampala. Iyo bageze i Kampala baba bagomba kwirwanaho, nta rurimi, nta muvandimwe wundi bahasanga, ku buryo cumi na barindwi (17) Prof. Galia Sabar yabashije kubaza, bose bamubwiye ko ubuzima bubakomereye, ko bose bifuza kuva muri Uganda bakongera bagashakisha andi mahirwe yo kuba bahinguka ku mugabane w’i Burayi. Hari ndetse n’umwe wamubwiye ko mwenewabo bari kumwe yabashije kuva muri Uganda, ariko akaba atararenze Inyanja ya Mediterane, ubu yahindutse irimbi ry’abimukira b’abanyafurika.

Nibutse ko muri izo ngendo zose , kuva i Kanombe ugera muri Uganda, abamafiya b’iyi business bagenda babacuza amafaranga y’impamba igihugu cya Israheli kiba cyabapfunyikiye agera kuri$ 3.500 buri muntu. Bayabacuza babishyuza amacumbi mu cyo ba mafia bo mu Rwanda bita Hoteli, cyangwa Villa, aho impunzi igomba kuriha hagati y’amadolari 10 kugeza kuri 150 ijoro rimwe; ukongeraho ayo bariha kugira ngo bambutswe umupaka Rwanda-Uganda, aho buri wese agomba gutanga hagati y’amadolari 250 kugeza kuri 400. Iyo bageze muri Uganda, na ho amacumbi bahabwa cyangwa berekwa, ni amazu y’ibyondo mu nkengero za Kampala, basabwa kwishyura amadolari 60, abakanyakanya bakagerageza kubona ayisumbuyeho. Ariko na yo arabahenda, kubera ko ba nyirayo bumva ari abanyamahanga batazi ururimi na rumwe rwa Uganda, kugeza no ku giciro gihanitse cya $450 buri kwezi. Wakubitiraho ko nta we ushobora kubona akazi, ukumva ko iyo ya mpamba ibashiranye bagomba gushaka amayeri yo kuva muri Uganda shishi itabona.

Kubera iki ubu buryo bwo kwakira abantu ari ubucuruzi, ariko bunyuranye n’amategeko mpuzamahanga? Kuko nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo gucuruza umuntu.

Muri make twavuga ko mu ntangiriro haba habaye guciririkanya ku muntu ugiye kwakirwa. Niba Netanyahu aha Kagame $ 5.000 ibi byonyine ni ubucuruzi. Netanyahu aradandaza, Kagame akagura; bombi bakagur-a-ish-a umuntu.

Ariko kandi biranumvikana, Kagame ntiyavuga ko ari ubutabazi agiye gukora, kuko nta we utanga icyo adafite. Kagame afite impunzi yahejeje hanze zibarizwa muri Kongo, ahubwo icyo akora ni ukuzirasa no kuzigambanira ngo zicwe, tutavuze n’izindi zose ahimba amayeri buri munsi yo kuziheza hanze, ngo hatazagira umuvana mu Rugwiro. Intego ye ni ukwica, guhungisha, gufunga.

None se izi mpuhwe nk’iza Bihehe yaba azivanye kuki? Ese ni izihe ngamba afite zo kwakira impunzi zingana gutyo? Kugeza magingo aya u Rwanda nta butaka rufite bwo gutuzaho izo mpunzi, nta murimo rufite wo kubaha, nta terambere rubateganyirije, kuko n’abaturage barwo baratakamba kubera ubukene n’imibereho mibi. Ni yo mpamvu Kagame yahisemo guhishahisha iyi business, kubera ko azi ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR) risanze nta cyo ateganyiriza izi mpunzi ritamwemera kuzakira, kuko iyo iri shami risanze nta cyo uwakira impunzi arusha aho zihunze, icyo gihe iri shami ribagumisha mu nkambi kugeza ribonye igihugu gifite ubushobozi bwo kuzakira. Ubu rero ibikorwa hagati ya Kagame na Nenyatahu, birakorwa hirengagijwe iri shami rya Loni rishinzwe impunzi, ku buryo bisa n’ubushimusi. Umwe mu bakozi bakuru b’iri shami, Bwana Volker Turk, (UNHCR’s Assistant High Commissioner for Protection)  yatangiye kwamagana ibikorwa by’u Rwanda muri iyi business.https://www.facebook.com/sharer/sharer.php?app_id=1547040598874845&u=http%3A%2F%2Fwww.aljazeera.com%2Fnews%2F2017%2F11%2Frwanda-10000-refugees-israel-minister-171123203151743.html&display=popup&ref=plugin.

Tukaba tunizera ko, ari abanyarwanda, ari amahanga  ari n’imiryango mpuzamahanga, bazatera mu kirenge cya Riprodor, kimwe n’amatsinda y’abaturage b’abanyesiraheli batangiye kwamagana u Rwanda kubera ubwo bucuruzi bugamije ubucakara bw’iyindi sura nk’uko byumvikana mu nkuru za BBC Gahuza https: // youtu.be/MffeJF5RRsw na http://www.bbc.com/gahuza/ibindi_wifashisha/2013/10/000000_about_sharing . Ibi rero bikaba bishimangira ko, kubera ko Isiraheli ari igihugu kigendera ku mategeko, abaturage bacyo bafite ubureganzira bwo gusobanuza ibyo abayobozi babo bakora mu izina ryabo. Batabibonera ibisobanuro bikwiye, bigahagarara. Bizagera ryari ku Banyarwanda? Tugomba kumenya ko uburenganzira buharanirwa; Kagame nta kintu na kimwe kimuha ububasha bwo gukora icyo ashatse kitabereye abanyarwanda, ikibazo kikaba gusa ko ategekesheje igihugu igitugu kitagira izina. Ariko twibukiranye ko ibyo Kagame na Netanyahu bakora bibangamiye amategeko agenga impunzi, niba Isiraheli ifata abantu ikabaha igihugu itabanje kubaha « statut », ni ukuvuga igice cy’ubuhunzi Isiraheli ibacaguriyemo. Kubahereza igihugu icyo ari cyo cyose itabanje kubaha statut ni ukwica amategeko mpuzamahanga yerekeye amasezerano mpuzamahanga agenga impunzi.

Mu gusoza ikiganiro, abatumirwa bose bashimangiye ko abanyarwanda twese tugomba gukora ibishoboka byose tugatesha ikirura intama, tukabyamaganira kure kandi tukabigeza kure hashoboka, haba ku bihugu bikomeye cyangwa imiryango mpuzamahanga irebwa n’iki kibazo, maze bikarangira amasezerano nk’ayo yo kugurisha abantu, akorwa na Kagame ahagaritswe. Tuzamenya ko twese twahagurutse nitubona ibizavamo, ni ukuvuga nituramuka duhagaritse ubu bucuruzi bugayitse. Umupira rero uri mu kibuga cya buri munyarwanda wese uharanira ukuri, reka twese tugerageze buri wese uko ashoboye.

Mufite umwanya mwashobora gukurikirana icyo kiganiro nabashyiriye hepfo aha.