Partager/Share/Sangiza

17/06/2018, Christian Murokore na Clara Simbi

Dr Thomas Ngeze, yari afite imyaka 27

Kuwa gatandatu tariki ya 16 Kamena 2018, ni bwo inkuru yamenyekanye ko Thomas Ngeze, umuhungu wa Ngeze Hassan yiciwe muri Afurika y’Epfo muri hoteli, mu buryo bumwe nk’ubwo bishemo Col Patrick Karegeya. Nubwo abamuhitanye basize bamushyize umugozi mu ijosi nk’aho yaba yariyahuye, hari ibimenyetso bikomeye byerekana ko babikoze bajijissha, ariko nyuma abo bishi bivamo nk’inopfu nk’uko abo mu muryango wa nyakwigendera babisobanuriye ikinyamakuru kitwa The Rwandan. Kuvuga ko yiyahuriye muri hotel kandi yari asanganywe inzu yakodeshaga, ntibifata na gato, cyane cyane ko hakubitiraho ibindi byerekana abagizi ba nabi abo ari bo.

Thomas Ngeze wari ufite imyaka 27 gusa y’amavuko, akaba yari afite n’ubwenegihugu bw’ababiligi, yari amaze umwaka akorera ho muri Afurika y’Epfo mu rwego rwo kwimenyereza. Thomas Ngeze yari impuguke mu by’amategeko. Ni byo yari yaraminujemo mu Bubiligi. Nk’uko The Rwandan ibisobanura, kandi na yo ikaba yarabibwiwe n’abo mu muryango wa nyakwigendera, ngo abakozi bo muri ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, bahamagaye Dr Ngeze bamusaba ko bahurira muri hotel. Ubwo ngo yagiyeyo atamenye ko bamufiteho imigambi mibisha.

Nk’uko kiriya kinyamakuru gikomeza cyandika ibyo cyabwiwe n’abo mu muryango we, ubwo ngo izo nkozi z’ibibi zimugejeje muri hotel zamubwiye gutelefona umuntu wo mu muryango we ngo amusobanurire ko agiye kwicwa. Murumva ukuntu ari agashinyaguro, n’ubugome ndendakamere. Uwo yetelefonnye wo mu muryango we akimara kumva uwo mugambi w’ubwicanyi, na we yahise atelefona polisi n’ambasade y’Ububiligi muri Afurika y’Epfo, ariko ubwo bahise bamuhitana. Iri hotorwa rya Thomas Ngeze riributsa neza neza ihotorwa ryakorewe Col Patrick Keregeya na we wiciwe muri hoteli muri Afrika y’Epfo ku bunani bwo mu mwaka wa 2014. Icyo gihe bivugwa Col Karegeya yari afitanye rendez-vous mu cyumba cya hoteli n’umunyarwanda witwa Apollo Kirisisi wari gatumwa undi atabizi,  Col Karegeya ageze muri icyo cyumba asanga uyu Kirisisi ari kumwe n’abandi bicanyi bamunigisha imigozi baramuhotora.

Thomas Ngeze bamuhoye iki?

Mu nkuru yasohowe bwa mbere na kiriya kinyamakuru The Rwandan, Ngeze Hassan se wa nyakwigendera Thomas Ngeze yagize ati: « umwana wanjye azize ibibazo by’u Rwanda atigeze agiramo uruhare ». Muri icyo kinyamakuru, Ngeze Hassan akomeza agira ati: « Kuki ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda bwakwiyemeza kwica umwana w’umusore utarigeze akurira mu Rwanda, utaranabaye n’umunyepolitike »? Ngeze Hassan wari umwanditsi w’ikinyamakuru Kangura, akaba yarafunzwe anakatirwa imyaka 35 y’igifungo, Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha ku Rwanda (TPIR) rumuhamya ko yagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi. Ngeze Hassan yamaze kurangiza 2/3 by’igihano, yasabye gufungurwa ndetse bikaba byemezwa ko urukiko rwari rifite gahunda yo kumurekura, gusa ngo abategetsi b’u Rwanda bateye hejuru bamaganira kure icyo cyemezo. Ngeze Hassan asobaura ko abo bategetsi b’u Rwanda ngo banamusabye ko yabanza kubabwira aho abo mu muryango we baherereye n’icyo bakora. Ubwo ngo Ngeze Hassan yarabashwishurije ku buryo ngo byabateye umujinya w’umuranduranzuzi. Kuri we asanga ibyo byose bifitanye isano n’ihotorwa ry’umwana we. Abo mu muryango wa nyakwigendera Thomas Ngeze, bategereje ko inzego z’umutekano z’Afurika y’Epfo zibashyikiriza umwanzuro nyuma yo gucukumbura neza uko iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyakozwe.