Partager/Share/Sangiza

19/10/2017, Jean-Claude Mulindahabi

Kuri uyu wa gatanu ni bwo urukiko ruzemeza niba Diane, murumuna we Anne na mama wabo Adeline Rwigara, niba bakomeza gufungwa by’agateganyo cyangwa bagafungurwa. Ubushinjacyaha bwo bwaraye bubasabiye gukomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30. Nk’uko mushobora kubyumva ku mpera y’iyi nyandiko, abaregwa bariregura ingingo ku ngingo kandi ntibatinya kuvuga ikibari ku mutima. Ntibarya iminwa. Ibyo babwira abacamanza, basa n’ababibwira abanyarwanda n’isi yose kuko bumvikana babaye cyane. Intimba bafite ntibayihisha. Urebye, barashinjwa, ariko bakishinjura na bo batunga agatoki ababashyize mu kaga barimo uyu munsi. Diane we aranabwira P.Kagame kubafungura.

Ntabwo ari kenshi abantu babasha gukurikira ari benshi nk’uko byagaragaye muri uru rubanza. Impamvu ingana ururo. Ni umuryango uzwi. Ni umuryango wahuye n’ibibazo bikomeye muri iki gihe. Hashize imyaka ibiri umubyeyi w’aba bakobwa, umugabo wa Adeline, Assinapol Rwigara yitabye Imana. Ubutegetsi buvuga ko yazize impanuka, kugeza ubu ntibwerekanye uwo buvuga wabwishyiriye avuga ko ari we wamugonze. Umuryango wa nyakwigendera uvuga ko yahotowe, ko yishwe n’abakarinze abantu. Ntubica uruhande, no mu rukiko imbere y’imbaga y’abantu uracyabisubiramo.

Uyu muryango, uriregura ariko ukibutsa ko warenganye izuba riva, ukabura uwo uregera. Uravuga ko wasenyewe igorofa ifite agaciro ka miliyoni 30 z’amadorali y’amanyamerika, barangiza bakanabishyuza miliyoni 150 z’amanyarwanda ngo y’icyo gikorwa cyo kubasenyera. Kuri bo, bumva ari nko kubasonga. Uyu muryango wemeza ko wari ufite ibyangombwa byuzuye kuri iyo nzu yasenywe. Diane Rwigara wangiwe kwiyamamaza agashinjwa imikono mpimbano arabihakana akavuga ko azira gusa kuba yaratinyutse kuvuga ibibazo abanyarwanda bafite. Diane yongeraho ko gushinga Muvoma y’Agakiza ka Rubanda Itabaza, na byo bitakiriwe neza. Adeline asobanura ko uburyo babateye buriye igipangu bakinjira mu rugo, bagasenya bimwe mu bice by’inzu barimo, bakamusanga yambaye utwenda ararana, bakabashyira mu mapingu amanywa n’ijoro, ngo byabibukije uko interahamwe n’abicanyi babahekuye mu myaka yashize. Adeline arahakana rero ko atari ugupfobya jenoside nk’uko abishinjwa ngo kuko ari mu bayigiriyemo amakuba.

Uru rubanza rero ntirusanzwe. Rufite umwihariko.  Abaregwa bahagaze ku maguru yabo yombi. Ntibajijwa, ni intyoza. Bafite abunganizi bamaze kumenyera imanza zifite uburemere. Maître Gatera Gashabana ni we wunganira Adeline Rwigara, na ho Maître Pierre Célestin Buhuru akunganira Diane na Anne. Hari byinshi berekana bavuga ko bitubahirije amategeko byakozwe mu itabwa muri yombi ry’aba bantu batatu. Abanyarwanda n’abanyamahanga bateze amatwi, baribaza byinshi, baribaza uko ruzakizwa. Ubushinjacyaha n’abacamanza bitezwe amaso na rubanda. Ese bafite ubwisanzure kugira ngo ubuhanga mu mategeko butazabusanya n’ubutabera? Hari abemeza ko uru rubanza rushobora kuzahindura cyangwa kuzashyira ku karubanza uko ubutabera buhagaze mu Rwanda.

Bikunze kuvuga ko muri buri gihugu, Perezida wa Repubulika ari na we mukuru, ureberera ko amategeko n’uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa. Aba yarabirahiriye. Ntabwo impungenge mu rwego rw’ubutabera mu Rwanda zije uyu munsi, ariko i bukuru bakwiye kwibaza niba hatageze ngo ibitagenda bikosorwe, bityo buri wese najya imbere y’urukiko yo gukeka ko umurega ari na we umucira urubanza cyangwa ko uwo aregera ari na we mucamanza. None se si yo mpamvu, inshuro zigera kuri ebyiri Diane ahabwa ijambo mu rukiko, agasaba Perezida wa Repubulika kubafungura.

Diane abiterwa ni iki?

Ni nde utibuka ko ikirego cya mbere cyari cyumvikaniye mu Ntekonshingamategeko kivuzwe n’umukuru w’igihugu. Ikirego cy’inyerezwa ry’imisoro cyaje kuva mu byo bashinjwaga. Ni nde utibuka ko mu minsi ya mbere bakigotewe mu rugo nk’uko babyivugiye, ku rugo rwabo hari hasigaye hari n’aba GP (abarinda umukuru w’igihugu). Ibi byombi hari uwashidikanya ko ari bimwe mu bituma Diane n’abo bareganwa batekereza ko nta wundi wabafungura uretse Perezida wa Repubulika? Ibi biza byiyongera ku ishusho n’ubundi isanzwe igaragara mu butegetsi bwa Jenerali Paul Kagame, aho abantu bamubona nk’ufite ububasha mu nzego zose zo hejuru mu gihugu. Byagenda bite ngo abaregwa kimwe n’abaturage bandi bagire icyizere imbere y’amategeko? Ibi bintu abategetsi bakuru bakwiye kugira icyo babikoraho, bikaba akarusho babigizemo ubushishozi, bakagira ibyo bahindura mu nzira nziza, kuko ni byo byatuma abenegihugu bagirira icyizere inzego z’ubutegetsi. Abacamanza niba bafite ubwisanzure koko, bazaruca bararamye kuko amategeko barayize, ni yo mpamvu bari ku ntebe y’ubutabera. Ahasigaye ni ukwezera ko bitazaba nka bya bindi by’ishorewe na rushorera idashoka aho ishaka.

Inkuru y’umunyamakuru wa Radiyo Ijwi ry’Amerika, Eric Bagiruwubusa iratubwira uko byari byifashe ejo