Partager/Share/Sangiza

17/10/2017

Yanditswe na Christian Murokore

Faure Gnassingbé, Perezida wa Togo   Photo africanarguments.org

Afurika muri ibi bihe iri mu nkubiri yo kuva mu butegetsi bw’igitugu, burangwa ahanini n’abaperezida babugeraho banyanganyije amatora, babona bagiye kurangiza manda zabo bagahindura itegeko nshinga. Nubwo bitoroshye, ariko hari ibihugu bibigerageza, cyane cyane ibyo mu majyaruguru y’Afurika, aho abaturage bamaze gukangukira kwishakira ibisubizo, baharanira uburenganzira bwabo. Afurika yo hagati n’iy’Iburasirazuba byo birasinziriye. Murebe uko byagenze mu Rwanda guhera mu Ukuboza 2015: Itegeko Nshinga ryarahinduwe, hatangira gukurikizwa iriha Kagame ububasha bwo kuzongera akiyamamaza, nyuma ya manda ngo yagenewe, kuko ngo yakoreye abanyarwanda ibitangaza. Nyamara amajwi yihaye (99%), arimo kugenda amukoza isoni aho atinyutse kubivuga hose. Hari n’abamubwira ko n’iyo Yezu yakwiyamamaza mu Nteko y’abasenyeri, abakaridinali n’abapapa atayagezaho. Ariko we ngo abikesha ubudasa yagejeje mu Rwanda. Ikigaragara ariko ni uko ubudasa bisobanura kudakurikiza amategeko yemewe n’isi yose, agahatira abanyarwanda ayo yitekerereza y’ubugome.

Iyo nyota yo kugundira ubutegetsi iragenda ikwira muri Afurika y’Ibiyaga bigari, aho na Perezida Kabila yanze kuva ku butegetsi yitwaje ngo amatora ntashobora gukorwa mbere y’umwaka wa 2019. Birananuganurwa ko na Museveni agiye guhindura Itegeko Nshinga rikongera imyaka y’ubukure umukandida ku mwanya wa Perezida yagombaga kutarenza.

Muri Afurika y’amajyaruguru, uvanyemo abaperezida babusigiwe na ba Se (Gabon, Togo), ahandi haragenda hahumura umwuka wa demokarasi, ku buryo amashyaka menshi yemewe, kandi amatora agakorwa mu mutuzo. Nanone, si hose, kuko ibibera muri Togo biragaragaza ko hakiri abaperezida abenegihugu bamaze kurambirwa, maze bakabasaba kuva ku butegetsi, kubera imyaka imiryango bakomokamo yabumazeho. Ni ko bimeze muri Togo, aho kugeza ubu abaturage bari mu muhanda basaba ko Faure Gnassinbgé, yava ku butegetsi akegama, kuko umuryango wabo abatogole bamaze kuwurambirwa. Muri iki gihugu ejo habaye imvururu zahitanye abantu batatu barimo n’umusirikari.

Ariko nanone igishimishije ni uko nyuma y’ibi bitambo, Perezida yavuze ku mugaragaro ko agiye kurangiza manda ye , izarangira muri 2020, akegama.

Ijambo yabwiye abaturage ba Togo, ni ryo ngira ngo mbagezeho ndihinduye mu Kinyarwanda, maze muzambwire niba hari uwari wumva Kagame ashobora kuvuga ijambo ryihanganisha, ahubwo adatukanye ngo acyurirane. asuzugure?!  Abanyarwanda tuzaharanira uburenganzira bwacu gihe ki? Igihe cyari iki.

Reka mbagezeho ijambo rya Perezida wa Togo yagejeje ku baturage b’igihugu cye, amaze kubona uko imyigaragambyo igenda ikaza umurego kandi ikagwamo abantu. Iyi disikuru yayivuze uyu munsi tariki ya 17/10/2017.

Banyatogo, Banyatogokazi,

Nshimishijwe n’uyu mwanya mbonye wo kubagezaho ijambo.

Hashize igihe mutegereje aho mpagaze na disikuru yanjye ku bibera mu gihugu cyacu.

Ntabwo byoroshye kuvuga aho uhagaze ku bintu bishobora kukuriza ubuzima bwawe bwose, cyangwa se bikakunezeza ubuzima bwawe bwose.

Nkurikiranira hafi, isegonda ku isegonda, ibibera aha na hariya mu gihugu.

Banyagihugu, abantu benshi bamaze gutakaza ubuzima bwabo. Akababaro kenshi karanshengura umutima, aho mariye kumva abasize ubuzima bwabo i Sokodé, kandi kakomeje kwiyongera numvise n’aba vuba aha.

Ndashaka munkundire nihanganishe imiryango yose yabuze abayo, bishwe n’urwo rugomo rutagira izina. Kandi ndifuriza koroherwa byihuse ku babikomerekeyemo. Abavanwa mu byabo, turakora ibishoboka byose kugira ngo babigarukemo. Natanze amabwiriza kugira ngo abaturage bacu bahungiye mu gihugu duturanye bagaruke mu byabo mu mutuzo. Nari nabivugiye i Atakpamé, n’ubu mbisubiyemo  » ibyago nk’ibi ntibizongere kubera ku butaka bw’abakurambere bacu. »

Maze gusuzuma ibyabaye kandi maze no kubitekerezaho, ndashaka kubwira abaturage ba Togo ko ibyifuzo byabo bigomba gusumba inyungu z’uwo ari we wese. Ugushaka kw’abaturage ni ugushaka kw’Imana.

Ni yo mpamvu, mbatangaho umugabo, nshaka kubagezaho icyemezo cyanjye cyo kuzava ku butegetsi ndangije manda yanjye muri 2020, kandi ngaha amahirwe uwo ari we wese abaturage bafitiye ikizere ko yakwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika.

Ibi mbabwiye bizabatangaza kandi binabahungabanye kuri bamwe; nk’uko bizashimisha abandi, ibi ndabizi, ariko mbasabye kubyemera gutyo. Demokarasi igomba gushinga imizi mu gihugu cyacu.

Ntumiye rero abari muri politiki bose mu biganiro bigamije kugarura Itegeko Nshinga uko ryahoze ryanditse.

Ndifuza ko nyuma ya manda yanjye, amatora adafifitse, yemewe kandi anyuze mu kuri, yakorwa vuba na bwangu kugira ngo dukingire iyi si y’abakurambere bacu ntigwe mu icuraburindi.

Mwarakoze Banyatogo, Banyatogokazi, mwantoye mukanyicaza kuri iyi ntebe ya Perezida w’igihugu muri izi manda eshatu ndangije.

Ndasaba ingabo z’igihugu kurinda umutekano w’abaturage bose.

Ntibizigire bibaho ko twongera kubura umuvandimwe. Umuntu umwe witabye Imana biba bibaye gutsindwa kw’igihugu cyose.

Imana ishobora byose nihe imigisha Togo.