Partager/Share/Sangiza

13/11/2018, Jean-Claude Mulindahabi

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’Afurika y’Epfo,  Lindiwe Nonceba Sisulu yatangaje ko Ihuriro Nyarwanda RNC ishaka kugirana ibiganiro na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame. Nk’uko mushobora kubyiyumvira muri « vidéo » iri munsi hano, ubutumwa bwanditse bwamaze kohererezwa umukuru w’u Rwanda. Afurika y’Epfo iratangaza rero ko iri shyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame, ryifuza ko ibibazo biriho byaganirwaho bityo bigakemuka binyuze muri ibyo biganiro.

Ihururo Nyarwanda RNC riri mu mpuzamashyaka izwi ku izina rya P5, ihuje amashyaka FDU Inkingi, Amahoro People Congress, PDP Imanzi, PS Imberakuri na RNC. Paul Kagame yakunze kumvikana avuga nabi bamwe mu bo batavugarumwe, barimo abo muri RNC. Muri bo harimo Jenerali Kayumba Nyamwasa umaze imyaka 8 mu buhungiro muri Afurika y’Epfo. Umuvugizi wa RNC, Jean-Paul Turayishimye, arasobanura ko nta mpamvu yakagombye kubuza abanyarwanda batabona ibintu kimwe, kuba bakwicarana, bagacoca ibibazo kandi bakabivugutira umuti, mu nyungu z’abenegihugu bose. Ibi na byo yabisobanuriye Serge Ndayizeye mu kiganiro musanga munsi hano. Ese Paul Kagame ashobora kuva ku izima, akemera kugirana imishyikirano, hatiriwe haba ikindi gitutu?