Partager/Share/Sangiza
Perezida Jacob Zuma yeguye, 14/2/2018

14/2/2018, Ubwanditsi

« Ntihagire umuntu n’umwe upfa kubera jye ».

Ati  » ntihagire umuntu n’umwe upfa kubera jye, kandi ishyaka ryacu ANC ntiricikemo ibice kubera jye… » aya ni amagambo yavuzwe na Jacob Zuma ubwo yeguraga, mu masaha y’umugoroba muri Afurika y’Epfo, mu ijambo yagejeje ku banyagihugu, ubwo bo bari batangiye kugira ubwoba ko hazagomba kwitabazwa amatora mu Nteko Ishinga amategeko, kugira ngo abadepite bamuvaneho  icyizere. Ubundi muri Afurika y’Epfo, Perezida wa Repubulika atorwa n’Inteko ishinga amategeko. Ibi Zuma ntiyabitegereje, yashyize afata icyemezo cya kigabo cyagaruye icyizere mu barwanashyaka ba ANC, bari batangiye gusabira abadepite babo, ejo bari kuzindukira mu matora, aho bari kwemeza hamwe n’abadepite b’amashyaka arwanya ANC, ko bavanye ikizere kuri Perezida Zuma. Ibintu bitigeze bibaho, aho ishyaka ryihakana umwe mu baryo.

Ntibyabaye rero, ANC iriruhutsa.

Uko biteganyijwe gukurikirana ni uko Cyril Ramaphosa azarahira kuwa kane, tariki ya 15 Gashyantare 2018 kuba Perezida mushya w’Afurika y’Epfo.

Ubwanditsi bwa Lecpinfo bumwifurije imirimo myiza.

Nk’uko akeza kadasiga akabi, tumaze kumenya ko Morgan Tsvangirai, wari uyoboye ishyaka rirwanya ZANU-PF muri Zimbabwe, amaze kwitaba Imana uyu munsi, afite imyaka 65 y’amavuko. Ahitanywe n’indwara ya kanseri. Imana imwakire mu bayo.

Mushobora gukurikira disikuru ya Jacob Zuma hano: