Partager/Share/Sangiza
Kagame ku munsi w’isabukuru y’imyaka 20 jenoside ibaye mu Rwanda (Chip Somedevilla/Getty Images

9/2/2018, Emmanuel Senga

@sebusenga

Iyi ni inkuru yasohotse ku itariki ya 2 Gashyantare 2018, yanditswe na Carien du Plessis mu kinyamakuru Mail &Guardian. Nahisemo kuyisemura uko yakabaye, kugira ngo ntayihina nkayambura  ibyo umwanditsi yashatse kutugezaho, mu magambo ye bwite.

Ikigaragara muri iyi nkuru ni uko Kagame atangiye imirimo ye yo kuyobora Afurika yunze ubumwe, afite igice cy’abakuru b’ibihugu batabona impamvu ari we washinzwe gukora amavugururwa y’uwo muryango; ikindi kigaragara ni uko abakozi b’Umuryango babona imikorere y’igitugu Kagame ashaka kuzana mu Muryango yitwaje ayo mavugururwa, ndetse  ku buryo bwihariye, igicucu cya Kayumba Nyamwasa kikaba kikirangwa mu mibanire y’u Rwanda n’Afurika y’Epfo.

Afurika y’Epfo ntiyumvikana na P.Kagame ku mavugurura ari gushaka gukora mu Muryango w’ubumwe bw’Afurika (UA) https://mg.co.za/article/2018-02-02-00-sa-rwanda-clash-over-au-reforms.

Amakimbirane hagati y’Afurika y’Epfo n’u Rwanda ku mavugururwa y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe ateye amakenga gahunda zo guha umugabane ubushobozi bwo  kugira akamaro no kwihaza.

Perezida Jacob Zuma, uyoboye muri iki gihe Umuryango w’iterambere ry’ibihugu by’Amajyepfo y’Afurika (SADC Southern African Development Community), yagejeje ku nama y’abakuru b’ibihugu i Addis Ababa, lisiti y’ibyo anenga ayo mavugurura atangiye gushyirwa mu bikorwa.

Ibi byazamuye umwuka w’uburakari uturutse ku Rwanda. Perezida Kagame yari yahawe inshingano zo gushaka amavugurura y’umuryango, hashize amezi 18. Ubu ni na we uyoboye umuryango.

Zuma yabwiye umuryango kuwa mbere ko SADC itashimishijwe no kuba itaratswe ibitekerezo kuri ayo mavugururwa, kandi yaninubiraga ko inyandiko yo ku rwego rwa dipolomasi (note verbale) yagejejwe kuri Komisiyo y’umuryango ititaweho.

Hari kandi uburyo bunyuranye bw’imyumvire ku guhindura Nepad (New Parternship for Africa’s Development), igitekerezo cyihariye cya Perezida wacyuye igihe, Thabo Mbeki, igahindurwamo ishami rishya ry’umuryango w’Afurika yunze ubumwe, hanyuma ikavanwa muri Afurika y’Epfo ikajyanwa ku cyicaro  cy’umuryango i Addis Ababa.

Mu nyandiko ya dipolomasi yavuye muri Ambasade y’Afurika y’Epfo, Mail & Guardian ifitiye kopi, SADC yinubiraga uko ibyemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu mu mwiherero byafatwaga nk’aho bitegeka ibihugu kubikurikiza, kabone nubwo ibi byemezo byagombaga gufatirwa mu nama rusange y’umuryango.

Nyuma y’ibindi byanengwaga , iyi nyandiko yo ku rwego rwa dipolomasi, yanakerensaga  ya 0,2% yagombaga kuvanwa ku mafaranga aturuka ku byo buri gihugu gitumiza mu mahanga, yari yasabwe ko yajya akusanywa kugira ngo afashe umuryango mu bikorwa byawo binyuranye. Uku gushyira ku ruhande ariya 0,2% byaje bisubiza ikibazo cy’ibihugu bidatanga umusanzu wabyo.

Ariko iyo nyandiko iragira iti:  » Ibihugu byinshi ntibyari byashobora gushyira mu bikorwa iki cyemezo kubera impamvu nyinshi, zirimo ko icyo cyemezo kinyuranye neza n’ibyemezo biri mu mategeko nshinga n’andi mategeko y’ibihugu bigize umuryango, nk’uko kandi bigongana n’amategeko rusange n’ay’akarere agenga ubucuruzi, nk’ayerekeranye  n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO:World  Trade Organization) »

Afurika y’Epfo  nanone yumvikanishaga ko ifaranga ryose  ryakusanyijwe kandi rigasaguka ayo igihugu kigomba  gutanga mu muryango ryagombaga gusubizwa icyo gihugu, binyuranye no kurishyira ku ruhande mu kigega.

Byumvikane ko iki kibazo cyari gikomeje kugibwaho impaka.

Ingingo ziri muri disikuru ya Zuma  zashoje imirimo y’inama ku mavugururwa zerekanye ko hatabayeho kungurana ibitekerezo, ntiyagira icyo avuga ku bindi bibazo byari byagaragaye muri iyo baruwa ya dipolomasi.

Abari bashinzwe amavugurura bateye utwatsi izo ngingo za SADC, bavuga ko nta ho zishingiye. » Ikirwa cya Maurice na Malawi zari zamaze gukusanya ayo mafaranga », nk’uko umwe mu ntumwa z’u Rwanda yabibwiye M&G inama irangiye, yongeraho ko « atari SADC yose ibirwanya ».

Intumwa zari zishyizemo abagize Inama y’abahagarariye ibihugu, bagize Inama  y’abambasaderi bahagarariye ibihugu byabo mu muryango bafite icyicaro i Addis Ababa, bitewe n’ibyo bibazo. Intumwa imwe yatubwiye ko « bashaka kuba ari bo bagenzura icyo gikorwa, rimwe na rimwe bishyize hamwe bagakora nk’abagize ishyirahamwe ». Zuma yasebeye muri iyo nama arangije kubagezaho ibyo yari yabateguriye.

Umwe mu bagize iryo tsinda ry’amavugurura yemezaga ko » Abambasederi bumvaga ari bo bagombaga gukora ako kazi. Ntibakunze bimwe mu byo twari twanditse, ni yo mpamvu bagerageza kubisenya. Twafashe icyemezo cyo kubabuza kubisenya ».

Yongeyeho ko ibyo WTO yari yavuze byari byaturutse  kuri abo batari abanyafurika bashakaga ko amavugururwa ku mari atagerwaho.

Urwikekwe.

Umwe mu ntumwa za Zuma ntiyari yishimiye uko Kagame yari atangiye kuyobora amavugurura y’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe, ku buryo bw’igitugu nk’uko abikora mu Rwanda ».

Kagame, nyamara yaba yaravuganye na Visi-Perezida Cyril Ramaphosa, wari umaze gutorerwa umwanya wa Perezida wa ANC mu Ukuboza 2017, kandi wari utegerejwe  kuzasimbura Jacob Zuma ku mwanya wa Perezida w’Afurika y’Epfo.

Amakuru aturuka mu Rwanda yemeza ko u Rwanda rutashiraga amakenga Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Minisitiri Nkoana-Mashabane, wari Ambasaderi w’Afurika y’Epfo, mu gihe Jenerali Kayumba Nyamwasa na we yari Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, nyuma yo kuva ku mwanya w’umugaba w’ingabo, ubu akaba yaravuye mu gisirikari akajya ku ruhande rw’abarwanya ubutegetsi. Ubu aba mu buhungiro muri Afurika y’Epfo, kandi abanyarwanda bakavuga ko yegereye cyane Nkoana-Mashabane, uyu akaba ari inkoramutima wa Zuma.

Amahugurwa ariho.

Mu gihe cy’inama, Kagame yibukije abayobozi gushyigikira iyo nzira y’amahugurwa, ati amahugurwa ntakiri ilisiti y’ibyifuzo, ariho, nta kizayasubiza inyuma kandi yatangiye kugaragaza ikinyuranyo.

Yavuze ko ibihugu 21 byatangiye gushyira mu bikorwa amahoro ya 0,2%, n’ibindi 10 byiyongeraho bivuga ko na byo bizayashyira mu bikorwa. Ati hari uburyo buhagije bwo gufasha ibihugu bifite ibindi bibazo  bisanganywe n’ibindi by’ubundi bwoko mu bukungu bwabyo. Yongeraho ko nta kubaha ibyo bindi bidashaka kuzuza inshingano zabyo cyangwa ngo byishyure umusanzu wabyo.

Ambasaderi w’Afurika y’Epfo mu Muryango w’Afurika yunze ubumwe, Ndumiso Ntshinga, yasubiye mu gihugu cye gukura ikiriyo, atagize icyo avuga kuri ibi mu gihe iyi nyandiko yajyanwaga mu icapiro.