Partager/Share/Sangiza
Indege za Kagame: aho natareba neza na zo ntazazibura?

3/18/2018, Deo Kabano.

Kera mbere y’ivuka rya Yezu, ku ngoma y’abami b’abaromani, bimitse umwami wari muto cyane, witwaga Neron, maze abahanuzi baza kubwira Nyina witwaga Agrippine, bati uyu mwana nubwo yimye ingoma, ariko ni we uzaguhitana, undi na we arabasubiza ati “ Qu’il me tue mais qu’Il regne”, bishatse  kuvuga ngo “ azanyice ariko abe umwami”, kandi ni ko byaje kugenda koko, kuko Neron yaje kohereza ingabo zijya kwica nyina Agrippine, amushinja ubugambanyi. Ibi bigatera kwibaza inyungu zavuye muri  kwa kwifuza kwa Agrippine ko kubona umuhungu we abaye umwami, kabone nubwo yamwica.

Iyo rero witegereje imyitwarire y’abanyarwanda muri iki gihe, cyangwa se reka mvuge imyitwarire ya benshi mu banyarwanda imbere y’ingoma mpotozi ya Kagame (kuko hari abamaze gutera intambwe yo kwitandukanya n’ikibi, na siyasa z’amafuti), wagira ngo na bo babaye nk’uwo mugore twavugaga
wifuzaga cyane ko umuhungu we aba umwami kabone n’iyo yamwica. Abanyarwanda na bo uwavuga ko bahanuriwe ububi bwa Kagame wenda yaba atabivuze mu buryo bwuzuye, kuko bo ahubwo si ukubibwirwa, ahubwo babibonye imbonankubone, babonye amahano Kagame yakoze kandi akomeje gukora, ingogo amaze kugarika zitabarika, ushyizemo n’agashinyaguro ko kwitwaza ishyano rya jenoside ryabaye mu Rwanda akarikoresha arengera inyungu ze bwite afatanyije n’abandi bajura, nyamara abo bitwa ko barokoze jenoside akaba ahubwo n’abari basigaye abamaze, hanyuma tugaceceka tukamureka ngo nayobore, kabone nubwo yakomeza kutwica. Kuko aratwica umunsi ku wundi, ariko ntidukoma.

None se banyarwanda mbibarize, iyo ubutegetsi bwa Kagame bubabujije gusarura imyaka mwihingiye, na duke mubashije gukura mu murima bakababuza kutujyana mu isoko, baba bagize ngo babagiriye impuhwe bakategeka kujyana mu isoko bo bashaka kandi mukagurirwa ku giciro bagennye, aho baba batabishe ni he?

None se banyarwanda, iyo ubutegetsi bwa Kagame bubategetse kuriha mituweli, batitaye ku mikoro y’imiryango yanyu, bakabashyira mu byiciro by’ubudehe uko bishakiye, hejuru y’ibyo kandi ntimunabashe kwivuriza kuri ya mituweli mwarishye, kuko amafaranga yayo baba barayashoye mu mishinga yabo, aho baba batabishe ni he?

None se banyarwanda, iyo babategetse guhinga igihingwa kimwe, ka karima kanyu bakababuza kukigengaho, barangiza inzara yanatera ntibanagire ubutabazi babaha, abana banyu bakarwara bwaki mubireba, imvunja zigakwirakwira icyaro cyose kuko Leta yananiwe, cyangwa itashatse kubaha amazi meza, aho baba batabishe ni he?

None se banyarwanda, iyo baciye imanza zibogamye mwese mubireba, bakarenganya ku mugaragaro umuryango wa Rwigara mwese mubireba, bakirukana bakanica abazunguzayi mwese mubireba, bagatwikira abana b’inzererezi muri za ruhurura mwese mubireba, aho baba batabishe ni he?

None se banyarwanda, iyo mwikokoye mukimara ngo murihire amashuri abana banyu, hanyuma Leta igafunga ayo mashuri nta nteguza, nta n’impamvu zifatika itanze, kandi ari yo yatumye ayo mashuri afungurwa, abana bakabagarukira mu rugo, nta n’ingurane ya za minerivali mwabatanzeho, aho baba batabishe ni he?
None se banyarwanda, iyo ibiciro ku masoko bizamuka ubutitsa, agashahara kanyu kakaguma aho kahoze, byarangira ntimunakabonere igihe, mwagira ngo muranakabonye mugacyura acagase kuko andi bayabambuye ku ngufu ngo reka yewe ni ugutanga umusanzu mu kigega agaciro, no mu ishyaka rya ya ntore izirusha intambwe, mukagera mu rugo mukayatera imirwi bikanga, ibibazo bikaba ibibazo, ubwo aho baba batabishe ni he?

None se banyarwanda, iyo mubona imisanzu y’ubwiteganyirize bwanyu, abagashize bagize Leta bayashora mu kubaka imiturirwa muri Kigali, kubaka amahoteli, kagura amadege, ugeretseho no kuguza akayabo kazishyurwa n’ubuvivi n’ubuvivure, nyamara mu cyaro bakeneye ibitaro ntibyubakwe, amashuri nta yahari, n’aho ari ugasanga abana baracucitse, imihanda yo mu cyaro imaze imyaka n’imyaniko idakorwa, nyamara Leta idasiba kwakira inkunga mpuzamahanga zo guteza imbere icyaro, ubwo aho baba batabishe ni he?

None se banyarwanda, iyo mubona abitwa ko babahagarariye mu Nteko, barebera umukuru w’igihugu asahura igihugu ku mugaragaro, akagura indege ze bwite mu mafaranga yibye igihugu, yarangiza akaziha amasoko, akajya mu manama n’utunama ubutitsa, aherekejwe n’abamurinda batagira ingano, bakarara mu mahoteli ahenze cyane, indege ze akaziparika muri Turukiya cyangwa mu Bugereki, hagati aho mwene ngofero inzara imutema amara, abo bitwa ngo barabahagarariye ntibakome, bakavuza induru ari uko gusa bafashe udufi duto, ubwo aho baba batabishe ni he?

None se banyarwanda iyo mubona insengero zanyu zifungwa, kandi ari ho mwasaga nkaho ari ho musigaje, ngo mwibere muri Nyagasani, mukamwiyambaza ngo abafashe kwihangana no kubasana imitima, bagafunga abashumba banyu, ubwo aho baba batabishe ni he?

None se banyarwanda, iyo bafunga inzirakarengane hejuru y’ibinyoma byambaye ubusa, bikagera aho uwo banze bategeka na rubanda kumwanga, kugeza ubwo nk’ibihangano by’indirimbo zihimbaza imana za Kizito Mihigo zitagitambuka mu kiriziya, ubwo aho baba batabishe ni he?

Ibi bintu, naritegereje nsaga muri iyi si ya Nyagasani, nta handi  hantu hari abaturage barenganywa nk’abanyarwanda mwene aka kageni, barangiza bakinumira. Twaba se koko twaremeye ngo Kagame azatwice ariko adutegeke?
Nyamara ikizwi kandi kidashidikanywaho mu mateka y’isi ni uko ingoma zose zabayeho zimena amaraso na zo zirangira ari uko aya banyirazo amenetse. Ni ibintu biri muri kamere y’isi, ikintu cyose kigira iherezo, ni yo mpamvu abishimira, bagahimbaza ingoma y’abicanyi, yo ubwayo birangira ari yo ibatanzeho ibitambo.
Ndabatumira rero banyarwanda mwese, kandi mu rukundo, ngo muze twese duhagarare mu ruhande rw’ukuri, twumvire umutimanama wacu, kandi nzi ko utayobya, twange akarengane  aho kava kakagera, maze twifatanye n’abaharanira impinduka mu gihugu cyacu, twiyambure igitugu cya Shitani, Twimike Imana Rurema, ibe umugenga wa byose iwacu.

AMAHORO Y’IMANA ABANE NAMWE.

Deo Kabano.