Partager/Share/Sangiza

11/12/2017, Jean-Claude Mulindahabi

Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda

Mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka, Akanama k’Umuryango w’abibumbye gashinzwe gukumira iyicarubozo kagiye mu Rwanda kagamije kureba imiterere y’ikibazo cy’iyicarubozo n’uko abanyarwanda bamerewe cyane cyane abari mu nzu z’imbohe. Urwo rugendo rwaje rukurikiye raporo y’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, « Human Rights Watch » (HRW) yatungaga agatoki abategetsi b’u Rwanda ko batubahiriza uburenganzira bw’abenegihugu. Hatanzwe urugero rw’abaturage 37 bishwe n’inzego ubusanzwe zakabaye zicunga umutekano w’igihugu, bamwe muri bo zibica kubera kubakekaho ibikorwa by’ubujura.

Ako kanama ka LONI gashinzwe gukumira iyicarubozo, ntikabashije gusoza gahunda yari yakajyanye mu Rwanda. Kasobanuye ko inzego z’ubutegetsi zabangamiye ibyo  bagombaga gukora ndetse ngo ntikahabwa n’uburenganzira bwo kugera muri gereza zimwe na zimwe. Abari bakagize bavuye mu Rwanda hasigaye iminsi ibiri y’igihe bari bageneye gahunda yari yabajyanye.

Nubwo aka kanama katasoje imirimo yako mu Rwanda kubera kubuzwa uburyo, ariko hari ibyo abakagize biboneye. Nk’uko RFI yabiatangeje, aka kanama gatangaza ko abakorera abanyarwanda ibikorwa by’iyicarubozo, batagira gikurikiranwa ahubwo bibera mu muco wo kudahanwa. Ako kanama kavuga ko n’iyo hari uhawe igihano, ngo ashobora kubona inyoroshyo ku buryo bwihuse, nko guhabwa imbabazi za Perezida wa Repubulika.

Uretse n’ibyo byo kudahanwa kw’abakorera abandi ibikorwa by’iyicarubozo, ngo abari muri ako kaga ntibemererwa gushaka ibimeyetso bishingiye ku mpapuro  z’umuganga wigenga ubanza no gukora isuzuma. Abari muri aka kanama batangaza ko n’iyo izo mpapuro zihamya ko umuntu yakorewe ibyo bikorwa by’iyicarubozo zibonetse, ngo hari igihe zidahabwa agaciro n’abacamanza. Aka kanama kaributsa abategetsi b’u Rwanda ko ukekwaho icyaha agomba kugezwa imbere y’urukiko bitarenze amasaha 48, ko kandi afite uburenganzira ku mwunganizi (avocat) wigenga.

Aka kanama ka LONI gashinzwe gukumira no kurwanya iyicarubozo, karashishikariza abategetsi b’u Rwanda kutongera kwibasira abatavugarumwe na bo, ndetse kakabahamagarira kutongera gufungira ubusa cyangwa guhohotera abanyapolitiki, abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, abanyamakuru, no guhagarika ibikorwa byose by’iterabwoba bishyirwa ku bantu.

Icyitonderwa: Iyi nkuru, twayiteguye duhereye ku yatangajwe na RFI