Partager/Share/Sangiza

Tariki ya 27 Kamena 2017, Jean-Claude Mulindahabi

Muri Kamena 2013, mu gihe Perezida wa Tanzanzaniya Kikwete yabwiraga abanyarwanda ko abona icyatuma ibibazo bikemuka burundu, ari uko abantu batavuga rumwe bicarana bakumvikan ku nzira nziza yatuma babana mu gihugu cyabo mu mahoro, nta n’umwe ubujije uburenganzira bwe; Perezida Paul Kagamé yararakaye cyane abwira amagambo akarishye Kikwete kugeza n’aho avuze ko ashobora guhonda umuntu ntamenye n’ikimikubise. Urebye Jenerali Paul Kagame avuga ko atavugana n’abari muri FDLR kuko bose abafata nk’abajenosideri. Ngicyo icyatumye arakarira cyane Perezida Kikwete.

Nyuma y’igihe, mu bwitonzi, n’imvugo isukuye, Perezida Kikwete yamusubije ko nta kibi yari agamije uretse kwifuriza u Rwanda ko ibibazo rufite byabonerwa umuti. Yongeyeho ko kuba yaricecekeye, bitatewe n’uko atumvise cyangwa atabwiwe amagambo arimo ibitutsi, kandi ko bitatewe n’uko atari afite icyo gusubiza, ko ahubwo yabitewe n’uko azi neza ko amagambo mabi nta nyungu n’imwe atanga.

Hari abibaza uko ibibazo by’abanyarwanda bizarangira, abantu batabwizanye ukuri kandi ngo birinde kukwirengangiza:
1. Perezida Kagame yakwemeza ko adashobora kuvugana n’abo muri FDLR? None se Jenerali Paul Rwarakabije ntiyavuganye na we? Rwarakabije ni we wari uyoboye FDLR. Uretse na we hari abandi bahoranye na FLDR bavuganye n’abategetsi b’u Rwanda, ndetse bongezwa n’amapeti binjira mu gisirikare n’igipolisi cy’igihugu.
2. Ese koko abari muri FDLR bose ni abajenosideri? Koko birashoboka ko muri FDLR harimo abicanye mu gihe cya jenoside muri 94. Ariko se umuntu yakwemeza ko bose ari abajenosideri kandi harimo n’abavukiye muri Kongo. Eseku munsi wa none wavuga ngo abasore n’inkumi batarengeje imyaka 30 ni abajenosideri? Bizagenda bite ngo abanyarwanda bashyire agatima impembero, maze bakemure ibibazo by’Amateka ntakwihenda?

Urubyiruko rushyira mu kuri, ruzagira uruhare rukomeye mu kubikemura. Abakuru na bo birabasaba kwirinda gukurura bishyira kuko nta butegetsi shyashya bwihatiye gukemura burundu ibibazo, ahubwo kutareba kure byazambije ibintu.

Mwakumva icyo P. Kagamé yavuze n’uburyo Perezida Kikwete yamusubije: