Partager/Share/Sangiza

25/09/2017, Ubwanditsi

Mu mpera za Kanama ubwo polisi yari ishoreye Diane, Anne, n’umubyeyi wabo Adeline Rwigara ibajyanye CID

Kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Nzeli 2017, ibinyamakuru bya hafi y’ubutegetsi bwo mu Rwanda, birimo « Igihe » byatangaje inkuru irimo amajwi avugwa ko yaba ari aya Adeline Rwigara na murumuna we Tabita Gwiza. Nk’uko mushobora kubyumva munsi hano, (niba ari bo koko), habanza Adeline Rwigara abwira murumuna we ko Diane umukobwa we ari mu migambi n’abandi bantu benshi muri « opposition »; ngo bamwinjijemo na we yinjizamo abandi. Ayo majwi ngo ni ayo bagiye bohererezanya bombi kuri whatsapp.

Amajwi bivugwa ko ari aya Adeline Rwigara (nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru « Igihe ») yumvikana avuga ko Diane Rwigara, mu ikubitiro yanze guhunga ngo abandi batazamwita ikigwari, noneho ngo aho afatiye indege yerekeje muri Amerika, ageze muri Etiyopiya baramugarura kandi mu mizigo ye ngo harimo amabanga akomeye mu rwego rwa politiki. Adeline agakomeza avuga ko biyemeje kuguma mu gihugu akaba ariho bahanganira n’amadayimoni y’abari ku butegetsi. Adeline avuga ko ubusanzwe politiki atari umuhamagaro we.

Mu kiganiro kimara iminota 15 (bitangaje kubona umwe amara iminota irenga irindwi undi adakoma, mugenzi we na we akavuga indi minota nk’iyo undi ntacyo asubiza), Adeline Rwigara anyuzamo akavugira mu marenga, akabwira Tabita Gwiza ko mu bo barikumwe muri icyo gikorwa cyo guhangana n’ubutegetsi ngo hari abo bavugana kandi hari n’abo Diane ngo yagombaga kujyana iwabo mu rugo.

Muri icyo kiganiro bivugwa ko cyabaye hagati y’aba bategarugori, uwo bavuga ko ari Tabita Gwiza yumvikana abwira mukuru we ko ibintu bicitse kuko bagiye kubakurikirana kuko iyo dosiye y’ibya politike ngo ije isanga ibindi bari bakurikiranyweho.

Iyo usubiye hejuru ukabona ko ngo ari amajwi yafashwe mu w’2016 nk’uko bitangazwa n’Igihe, wibaza niba ibintu bidacurikiranye kuko icyo gihe bari bataragera ku ntera yo kujyanwa muri CID (Ubushinjacyaha bwa polisi). Uko biri kose, abantu banyuranye baremeza ko n’ibyo biganiro bishoboka ko byabayeho, ariko hari n’ababishidikanyaho.

Dore bimwe mu bibazo abantu bibaza:

Kuki bisohowe uyu munsi mu binyamakuru bya hafi y’ubutegetsi kandi niba ari ukuri byakabaye bikoreshwa nk’ibimenyetso imbere y’urukiko? Hanze aha, na ho hahinduwe aho gutanga abagabo ku buryo abategetsi bumva cyari igihe cyo kubitangariza mu binyamakuru bafiteho ububasha n’ijambo? Biravugwa ko telefoni zabo zafashwe mu ntangiriro bagitangira kubajyana mu bushinjacyaha ahagana tariki ya 28 Kanama 2017. Kuva icyo gihe kugeza muri wee-end ishize (ni ukuvuga nyuma y’ibyumweru hafi bine) bari batarabona ibyo biganiro? Ibi kubyibaza si ugushaka gufata uruhu cyangwa uruhande runaka, ahubwo uwo ari we wese ashobora kubyibazaho keretse udatekereza. Urukiko rwigenga kandi rufite ubuhanga n’ubushishozi ni rwo rwonyine rwagaragaza ukuri kuzuye kandi kutavangiye mu idosiye nk’iyi.

Ikiganiro kivugwa ko cyabaye hagati ya Adeline Rwigara na murumuna we Tabita Gwiza: