Partager/Share/Sangiza

21/03/2018, Jean-Claude Mulindahabi

Abari bahagarariye ibihugu byabo mu nama

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 21 Werurwe 2018, i Kigali mu Rwanda, abahagarariye ibihugu byabo 44 bigize Afurika yunze ubumwe, bamaze gusinya amasezerano ashyiraho isoko rihuriweho n’ibihugu by’Afurika ndetse basinya n’andi mabwiriza agamije koroshya kwinjira no gusohoka mu bihugu bigize uyu mugabane. Ibikorwa bivugwa muri aya masezerano ubwabyo bigezweho byaba ingirakamaro kandi koko byakungura abanyafurika mu rwego rw’ubukungu. Icyo bamwe mu basesengura bibaza ni ukumenya niba nta nzitizi mu kuyashyira mu bikorwa, no kumenya niba koko inyungu zayo zizagera kuri rubanda rugufi nk’uko byemejwe.

Hashize imyaka irenga 40 iki gikorwa cyo koroshya ubuhahirane no kugabanya inzitizi z’abinjira muri ibi bihugu gitekerejweho. Urebye abayobozi nka Moumamar Kadhafi cyangwa na mbere ye, ba Nkwame Nkrumah, bo bajyaga kure kurenze hano kuko banashakaga ko hashingwa Leta Zunze Ubumwe z’Afurika. Kugira ngo ibikorwa bifite uburemere nk’ibi bishoboke, ntibishingira gusa ku gusinya impapuro. Ni ibintu bisaba ko Afurika iba ifite abakuru b’ibihugu bifitemo ubuyobozi bwiza. Abakuru b’ibihugu bakorera inyungu z’abenegihugu, batarangwa na ruswa, batanyereza ibya rubanda, bakemera amahame ya demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Paul Kagame na Moussa Faki Mahamat barizeza abanyafurika uburumbuke

Paul Kagame asinya amasezerano

Umuyobozi wa Komisiyo y’Afurika yunze ubumwe Moussa Faki Mahamat yatangaje ko kwitabira iriya nzira y’amasezerano ari ingenzi kuri Afurika ngo kuko birimo inyungu ku batuye uyu mugabane bose. Yasabye abakuru b’ibihugu n’abo bafatanye mu butegetsi gushyigikira ariya masezerano. Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame asanga ko ikigamijwe muri aya masezerano ari ukuzamura imibereho myiza y’abanyafurika mu nzego zose, haba ku bacuruzi, abahinzi, abikorera ku giti cyabo, urubyiruko, abari n’abategarugori, … Paul Kagame aremeza ko uretse n’ibyo, ngo ariya masezerano azazamura ubukungu ndetse abumbatire ubumwe bw’abanyafurika.

Cyakora, hari abibaza niba umutegetsi nka Paul Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu bitwara nka we, niba mu by’ukuri bakorera Afurika ibyo batabasha gukorera ibihugu byabo bategeka. Hari abibaza niba wazamura Afurika, mu gihe no mu karere k’ibihugu bigukikije, utabasha kukagiramo umwuka mwiza, umubano n’ubuhahirane. Iyi nama, ibereye i Kigali; mu bihugu bikikije u Rwanda nta na kimwe cyoherejeyo Perezida wacyo. Museveni, Magufuli, Nkurunziza na Kabila, nta n’umwe muri bo wakandagiyeyo. Kuki bose uko ari bane batagiyeyo. Si bo bonyine. Hari n’ibihugu bititeguye gusinya ariya masezerano. Muri byo harimo igihugu cya Nijeriya gikungahaye mu bukungu, hari kandi u Burundi, Eritreya, Guinea Busau, na Sierra Leone. Ibi bihugu bisobanura ko bizabanza kubyigira hamwe no kubifataho ibyemezo n’inzego ziinyuranye mu bihugu byazo nk’Intekonshingamategeko, batanirengagije n’icyo abaturage babyo bibivugaho. Hagati kimwe mu bibazo bikomeye ku bijyanye n’ariya masezerano, gishingiye ku miterere y’ubutegetsi mu bihugu binyuranye byo muri Afurika.

Impamvu aya masezerano ashobora kugira inzitizi zikomeye

Ariya masezerano amaze gusinywa, ubwayo ni meza. Agamije korohereza abantu kujya cyangwa kuva mu bihugu bajya mu bindi nta nzitizi, nta mananiza, ndetse ku buryo butabahenze, haba ku bijyanye n’imisoro n’amahoro, cyangwa se kwaka no kuriha viza. Urebye ni intambwe ikomeye itewe kandi yifujwe kuva kera cyane. Izashyirwa na nde mu bikorwa? Ifitiye akamaro koko abaturage muri rusange? Ukurikije imiterere y’amasezerano ni ko byari bikwiye kugenda. Cyakora, abitegereza neza, bibaza niba abategetsi basanzwe badindiza abenegihugu, babazitira mu bikorwa byabo imbere mu gihugu, niba bazahinduka ntibabangamire abikorera ku giti cyabo badasangiye na bo imitungo. Aha, hari abatanga urugero ku Rwanda, aho usanga ubukungu hafi ya bwose bwifitiwe n’ishyaka FPR, ishyaka rya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, niba aya masezerano hari icyo yakungura abanyarwanda bazitiwe, bigijweyo, bananijwe, mu rwego rw’ubukungu. Hari nk’abitwa ba Tribert Rujugiro Ayabatwa, Pascal Munyampirwa wari ufite « Guest House » ku Kibuye, … Abatswe imitungo yabo, abasenyewe, nka Musoni umungu wa Ndamage nyiri Hoteli Top Tower, abapfuye mu buryo bw’amayobera nka Assinapol Rwigara, Vénuste Rwabukamba, …

Mbere y’ibikorwa byitwa ko bigamije kuzamura ibihugu byose by’Afurika, hari hakwiye ingamba nyazo zibanza kuzamura no kwirinda kubuza uburenganzira abaturage imbere mu gihugu cyabo. Imbere muri buri gihugu, ubutegetsi bukagaragaza koko ko bushyize imbere ikizamura rubanda rugufi, ndetse n’abikorera ku giti cyabo ntibabangamirwe. Urugero rundi rutangwa ni urwa politiki y’ubuhinzi mu Rwanda n’ibindi bihugu bifite poltiki nk’iyo, idaha uburenganzira abakora cyangwa abatunzwe n’uwo mwuga. Twabyanditseho kenshi: ntawuhinga ibyashatse kandi abona byamwungukira, ahubwo bategekwa ibyo bahinga, ndetse benshi barataka ko bitanabatungira imiryango. Guhendwa ku byo abaturage biyejereje bitewe no kutagira uburenganzira bwo kugurisha aho bashatse no ku wo bihitiyemo, bikagerekaho ko bo iyo basubiye ku isoko cyangwa mu maduka, basanga n’ibyo ubwabo bari biyejereje, bihanitse mu biciro. Wazamura ute ubukungu bw’ubuhinzi bw’Afurika, utabanje ngo uzamure ubw’abahinzi bo mu gihugu ukomokamo? Wateza imbere ubucuruzi bw’umugabane wose w’Afurika, udahereye ku mikorere myiza y’imbere muri buri gihugu?

Paul Biya amaze imyaka 36 ku butegetsi

Hari abibaza niba ari masezerano yashyirwa mu bikorwa ku buryo buzanira inyungu abenegihugu, mu gihe  mu bihugu by’Afurika, nk’u Rwanda, Kameruni, Tchad, Kongo, Djibouti, Niger, Gabon, n’ibindi, hakirangwamo igitugu, kutubahiriza demokarasi, ruswa, kwigwizaho imitungo ku bategetsi. Koko rero, aya masezerano yari kuba atanga icyizere cyinshi, iyo abanzirizwa n’imiyoborere myiza mu bihugu by’Afurika. Siko bimeze ku munsi wa none. Urugero rwa hafi, ni uko usanga hari ibihugu, abaturage basa n’abafashwe bunyago biturutse ku bategetsi babugeraho bakabugira nk’ubukonde.

Wasobanura ute ukuntu mu gihugu nka Kameruni cyuzuyemo abanyabwenge, gitegekwa n’umuntu umwe mu gihe kirenga imyaka 30?! Uwo mutegetsi (Paul Biya) bamwe bemeza ko asigaye ari imbonekanirimwe imbere y’abo ayobora, ngo mu ngendo ze ntatinya gukoresha miliyoni 65 z’amadolari. Ibi bikorwa n’abategetsi, kenshi bari no mu bihugu bigikennye. Ni ikimenyetso ko abategetsi bamwe biyibagiza ko bubereyeho inyungu z’abaturage, ko butabereyeho onyungu z’abantu ku giti cyabo. Abakurikiranira hafi umutegetsi nka Paul Kagame, bemeza ko ari mu ba mbere muri Afurika bafite umutungo mwinshi. Wavuye ku mushara ahembwa gusa? Mu gihe cy’imyaka itarenze 15, uwo mushara wagura indege zirenze ebyiri, amazu muri Amerika, i Burayi n’ahandi? Guteza imbere abaturage bavugiye muri iyi nama, ubu ntibigaragara ko bihabanye n’ibikorwa n’imyitwarire y’aba bategetsi? Kuko UA, umuryango w’Afurika yunze ubumwe, kuki utibanda kuri iyi ngingo kandi ari ryo pfundo rya byose? Ariko se byakwitabwaho na nde, ko benshi mu bategetsi ari ko babayeho? Bamwe bitiranya ubutegetsi n’ubukonde!

Tugaruke ku cyitegererezo cya Perezida Kagame, ari na we uyoboye UA muri uyu mwaka. Urebye neza ntiwavuga ko iriya mitungo ye yaba yaravuye ku mushahara we wa buri kwezi. Abazi Kagame berekana ukuntu Leta ayobora imukodeshaho indege zimutwara, yagera i mahanga kandi akanakodesha hoteli zihenze cyane zikishyurwa n’ikigega cy’imari y’igihugu. Ntatinya gufata hoteli y’ijoro rimwe ku bihumbi 20 by’amadorali, mu gihe nka Minisitiri w’intebe w’abongereza adatinyuka gufata hotel irengeje ibihumbi bitanu. Nyamara, Ubwonereza butanga inkunga y’amafaranga ku Rwanda kuko buzi ko rukennye. Umuntu ashobora gutanga izindi ngero no mu zindi nzego, ahaberamo ibikorwa bizitira abaturage, byose bikerekana ko nta nyungu zabo zitaweho, ahubwo, abategetsi benshi muri Afurika baracyabeshyeshya abaturage imvugo n’amasezerano bidashyirwa mu bikorwa. Ni nde munyarwanda utibaza niba koko harabaye ubushake bwo gushyira mu bikorwa, ibyari byanditse muri « vision 2020 »! Ntawaveba rero, abafite impungenge ko amasezerano yasinywe agamije isoko rihuriweho, azahura n’inzitizi ziterwa n’uko henshi mu bihugu hakiri imiyoborere idashingiye ku nyungu rusange.

Indi ntego ivugwa mu gusinya ariya masezerano, ni ivuga ko azatuma ibihugu bigize « UA » byose birushaho kubumbatira ubumwe. Iki ni icyifuzo cyiza. Ariko uwakwitegereza, ashobora no kwibaza ati: « none ko Perezida Kagame ari we uyoboye UA muri iki gihe, akaba yaragiye agaragara ko atabanye neza n’u Bugande, u Burundi, Tanzaniya na Kongo, ibihugu baturanye, yasobanura ate ubwo bumwe kugeza ku kigero cy’umugabane, mu gihe byamunaniye cyangwa atanabigizemo ubushake, mu karere k’abaturanyi be?

Ariya masezerano arasinywe. Ni ibyo gushimwa. Ni kimwe ni uko umushinga wose ugira intego n’ingengabihe ukurikiza. Ariko iyo umushinga udafitwe mu biganza n’ababifitiye ubushobozi n’ubushake, kuwushyira mu bikorwa, biratinda cyangwa bigahera mu ndoto gusa. N’iby’ayo masezerano, ni ko bishobora kugenda, niba abanyagitugu bayoboye bimwe mu bihugu bimwe batikubise agashyi cyangwa ngo basimburwe n’abafite ububasha n’umutima wo gukorera mu nyungu rusange. Imyitwrire y’abanyagitugu, badindiza abaturage babo, nibakomeza imyifatire buri wese asanzwe abaziho, amasezerano azahera mu mpapuro, cyakora bahindutse, bakiyemeza inzira yo gukora nk’uko biteganyijwe mu mushinga, ariya masezerano, nta kabuza yaba umusemburo mwiza ku mugabane w’Afurika.