Partager/Share/Sangiza

03/04/2019, Ubwanditsi

Mu kiganiro cyahise kuri Radiyo Urumuri, kikanaherekeza inyandiko yahise muri LECPINFO tariki ya 31/03/2019, ku bibazo biri mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), umutumirwa, Amb Olivier Nduhungirehe, hari aho yageze avuga ko ngo Prof Kambanda Charles yaba yaravugiye kuri Radiyo Itahuka ibintu bisa n’ibihamagarira abantu ibikorwa bya jenoside Ibi Prof Kambanda arabivuguruza cyane nk’uko mugiye kubyumva mu kiganiro kiri munsi hano. Asobanura ko ashyigikiye ko abantu bahurira mu biganiro bagashyikirana bityo bakirinda gushyamirana, bityo bakanirinda intambara yahitana bantu. Kubera kandi ko n’Ihuriro Nyarwanda RNC ryavuzweho muri icyo kiganiro, turanumva uko Ulmuvugizi waryo, Jean-Paul Turayishimye asobanura ko ibiganiro bikorwa byose bibikwa ku buryo uwo ari we wese yabibona ndetse ngo bakaba batigera bemera ko hagira ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bivigurwaho hagamijwe ko hagira uhohoterwa.

Ikiganiro: