Partager/Share/Sangiza

03/07/2018, Ubwanditsi

Nyuma y’igitero cyo ku itariki ya 19 Kamena 2018, ejobundi hongeye kugabwa ikindi, na none mu kerere ka Nyaruguru, mu murenge wa Nyabitama. Guverneri w’Intara y’Amajyepfo Mari Rose mureshyankwano avuga ko ngo bidakanganye, kuri we ngo ni abajura, bari baje kwiba. Nyamara inzego z’umutekano mu Rwanda zo zikavuga ko ari ibitero bituruka mu Burundi. Kugeza ubu ntawuvuga neza abatera abo ari bo. Biracyari amayobera. Ubutegetsi bw’u Rwanda bwemeza ko umutekano ari wose mu Rwanda. Kuki abantu batera ntibahure n’abasirikare b’u Rwanda, bikaba bibaye inshuro zingana gutya.
Isesengura rya Emmanuel Senga aganira na Serge Ndayizeye, nyuma yo kumva inkuru z’amaradiyo atatu, aho abanyamakuru bari mu Rwanda bakurikiranye iby’ayo makuru y’ibitero.