Partager/Share/Sangiza

Yanditswe na Emmanuel Senga

7/10/2017

Mu bihe byashize twabonye abanyagitugu Amerika yagiye ifatira imitungo, kimwe n’uko hari n’abandi babujijwe kugera ku butaka bw’Amerika biturutse ku ruhare rwabo bagize mu guhungabanya uburenganzira bwa Kiremwamuntu ku baturage bashinzwe kuyobora. Ubu burenganzira Amerika, kimwe n’ibindi bihugu byateye imbere mu majyambere, bibuhabwa n’amasezerano biba byarasinye ku gukurikirana abanyagitugu bigwizaho imitungo bakomora ku busahuzi bakorera abaturage baba bashinzwe kuyobora, maze iyo mitungo bakayihungishiriza kure y’ibihugu byabo kugira ngo bajijishe.

Muri uru rwego Amerika imaze gufatira imitungo y’uwahoze ari Perezida wa Nijeriya, Sani Abacha, yabarirwaga ku gaciro ka miliyoni 458 z’amadolari. Ibi byabaye muri 2005. Ejobundi aha Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zafatiriye imitungo ya Maduro, Perezida wa Venezuela, amaze gutoresha Inteko Ishinga Amategeko idakurikije amategeko, nyuma yo gusabwa ko yava ku butegetsi akanangira. Ibi byasabwe na Minisitiri w’Imari w’Amerika, Bwana Steven Mnuchin, afatanyije n’Umujyanama wa Perezida Donald Trump mu byerekeye umutekano w’igihugu, HR McMaster.

Amerika imaze gufatira imitungo ya Sani Abacha, uwari wungirije Minisitiri w’ubucamanza (Acting Assistant Attorney General) Mythili Raman, yavuze ko icyo gikorwa cyo gufatira ariya mafaranga kuri Perezida wa Nijeriya bwari ubutumwa bwumvikana Amerika yashakaga kugeza ku banyagitugu basahura umutungo w’ibihugu byabo.

Ubu Perezida Maduro yasanze abandi baperezida barebwa nk’ibicibwa n’Amerika, ari bo Bashar al-Assad wa Siriya, Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru na Robert Mugabe wa Zimbabwe.

Ese Kagame ashobora kwisanga kuri urwo rutonde rw’abaperezida badashakwa n’Amerika?

Igisubizo kuri iki kibazo ni uko bishoboka. Impamvu nyinshi ziragenda zigaragaza ko Paul Kagame yigize ikigomeke kuri Amerika, kandi ari yo yamugize icyo ari cyo, ibifatanyije n’Ubwongereza. Mu byo bazapfa n’Amerika harimo kwanga kuva ku butegetsi nyuma yo kuryarya avuga ngo nta kizatuma adakurikiza Itegeko Nshinga, hiyongereyeho ko n’ubutegetsi muri Amerika ubu bufitwe n’abarepubulikani bayobowe na Donald Trump, uyu akaba yararahiye ko atazumvikana n’abanyagitugu. Raporo za Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga zimaze kugwira zerekana uko Kagame yica, agakenesha abaturage b’u Rwanda ashaka kubagumisha mu buhake n’ubujiji ngo bakomeze bamukomere amashyi, kandi bereke amahanga ko ari we wenyine bashaka.

Gusa ibikorwa by’abagize itsinda ry’ abahanganye n’ingoma ye ntibimworoheye, iyo twibutse ibikorwa bibiri bimaze kubera mu Nteko Ishinga Amategeko y’Amerika, mu gashami kayo gashinzwe ububanyi n’amahanga, cyane igice cy’Afurika y’amajyepfo y’ubutayu bwa Sahara; agashami kamaze kumva abanyarwanda babiri, David Himbara na Robert Higiro, basobanura ubugizi bwa nabi n’ubusahuzi Kagame akorera abanyarwanda. Ibi kandi byiyongera kuri « Mapping Report » yashyizwe hanze n’abashinze Ihuriro Nyarwanda-RNC- ku bwicanyi Kagame yakoreye abahutu muri Kongo, ndetse bikaba bivugwa ko hari umwe mu byegera bye ushobora na we kuzitaba ako gashami, akakagezaho aho ubutunzi bwa Kagame buherereye.

Ubwa nyuma aba banyarwanda babonanaga n’aka gashami, uwari uyoboye ubwo buhamya, Christopher Smith, yumvikanye asaba ko bamugezaho imitungo ya Kagame aho baba bayizi hose. Nubwo Kagame yakoze amayeri menshi agahisha umutungo we awandikisha ku bandi, ariko yari akwiye kumenya ko muri abo bazi aho uri, harimo abamaze gushwana na we, batazazuyaza kuwugaragaza.

Gucibwa muri Amerika byagira izihe ngaruka kuri Kagame?

Mbere yo gusuzuma izo ngaruka, reka tubanze turebe aho umubano we n’Amerika wavuye, kimwe n’abo ibishoboka kuba kuri Kagame byabayeho. Turafata urugero ruri hafi rwa Jammeh wigeze kuyobora Gambiya, nyuma yo gukora « coup d’état » muri 1994, afite imyaka 29 y’amavuko. Kimwe na Kagame yaje kubona amahugurwa muri Amerika mu ishuri ry’igipolisi rya Fort McClellan muri Alabama. Ayo mezi ane ni yo ngo yatumye akunda Amerika cyane, akumva nta handi hantu yarota gusohokera atari muri Amerika. Yaje ndetse no kuhagura inzu y’agaciro ka 3.5 miliyoni z’amadolari ahitwa Potomac muri Maryland. Umugore we Zineb yasohokeraga muri Amerika, akaza mu ndege ye bwite, akazasubira muri Gambiya amaze kuzenguruka amaduka akomeye y’Amerika, yahashye imyenda n’inigi bihenze aho yakundaga kubihahira muri Mall ya Washington, akahagura n’inkweto; na ho ibyerekeye ibyo kurya yabihahaga muri Sam’s Club. Ndetse n’umukobwa wabo bari baramwohereje kwiga mu ishuri rihenze rya Manhattan, aho nyina yahoraga amusura.Ibi byose yashoboraga kuba yabikorera mu gihugu cye akagiteza imbere.

Kuki mpereye kuri uru rugero rwa Jammeh? Ni uko n’amateka ya Kagame n’Amerika asa n’aya Jammeh. Nta kintu cyababaza Kagame nko kumubuza kujya muri Amerika. Na we kandi twibuke ko yagiye ku rugamba rwa FPR ahagaritse amahugurwa ya gisirikari yari arimo muri Kansas, aho we yari amaze ukwezi kumwe gusa, ariko utwo duke yahabonye twamukundishije Amerika ku buryo buhebuje. Kimwe na Jammeh ahafite imitungo, abana be ni ho yabohereje kwiga, nubwo batize bishimishije; kandi n’umugore we yahoraga aza muri Amerika yitwaje byinshi ngo akora, ariko harimo no gusura abana. Mu magambo make ibyabaye kuri Jammeh byose bizaba kuri Kagame, harimo no gufatirwa imitungo ye yose afite muri Amerika ndetse n’ahandi ku isi, kuko Amerika yo ifite ubwo bubasha bwo kuyikurikirana aho iherereye hose.

Ntibinatangaje naramuka yisanze kuri rwa rutonde rw’ibicibwa muri Amerika.

Gufatira imitungo y’abanyagitugu bituruka mu masezerano mpuzamahanga.

Abatuye ku mugabane w’Uburayi bazi imanza zikunze kuregwa abanyagitugu basahuye Afurika, mu Bufaransa bita « les Biens Mal Acquis » zakajije umurego mu myaka ya 2007-2008. Ibya vuba byibukwa ni urubanza imiryango nka Survie, Sherpa ndetse n’Ishyirahamwe ry’abanyekongo bagize Diaspora (FCD) byarezemo abaperezida 2: Omar Bongo wa Gabon(witabye Imana kandi akaba yari umukwe wa Sassou N’Guesso) na Denis Sassou N’Guesso wa Kongo-Brazzaville.

Hari n’abandi baperezida b’Afurika n’imiryango yabo bagikurikiranwa kubera imitungo basahuye ibihugu byabo, muri bo twavuga nka Blaise Compaoré wahoze ari uwa Burkina Faso, umuryango wa Eyadema wayoboraga Togo; Theodor Obiang Nguema wa Guinée Equatoriale na Edouardo Dos Santos wari uwa Angola.

Gukurikirana mu nkiko aba banyagitugu byaje bikurikira icyemezo cyafashwe n’Inama y’Ubukungu n’Imibereho myiza y’abaturage y’Umuryango wa Loni, guhera muri 1991, cyerekeye inyerezwa ry’imitungo y’ibihugu bikozwe n’abaperezida babyo, ubu bifatwa nk’icyaha cyo kubangamira uburenganzira bwa Kiremwamuntu.

Gufatira iyi mitungo bitangizwa n’abenegihugu bishyize hamwe, bityo kuyikurikirana bikanyura mu nkiko ku buryo bw’ikirego kiba cyatanzwe, nk’uko byagendekeye Sani Abacha muri Nijeriya muri 2005; cyangwa se igafatirwa hatagombye kubaho imanza. Muri icyo gihe igihugu cyiyemeje kuyikurikirana kibishinga Avoka, akayikurikirana akayigaragaza hanyuma igafatirwa. Ni ko byagendekeye imitungo y’uwahoze ari Perezida wa Zambiya, Frederik Chiluba, ku mitungo yari afite i Londres mu Bwongereza. Hari ndetse n’ibindi bishoboka gukorwa hatagize n’uyiregera. Ibyo ni nk’ibikorwa n’igihugu cy’Ubusuwisi. Iyo kimaze gukora anketi ku butaka bwacyo, kigasanga ubutunzi ibyo bikomerezwa byarabwibye, gihita kibufatira kikaba cyanabusubiza abenegihugu.

Hari amategeko abiri aha uburenganzira ibihugu gukurikirana imitungo yanyerejwe n’abanyagitugu, turabaha inyito yayo mu gifaransa:

  1. Convention de l’OCDE contre la corruption des agents publics étrangers ryo muri 1997, na
  2. Convention de Merida de l’ONU yo muri 2003. Iyi ya Merida ireba cyane cyane amafaranga akomoka ku biyobyabwenge, za ruswa, ubwicanyi…

Umwanzuro: Ese Kagame ashobora kwisanga kuri urwo rutonde rw’abaperezida badashakwa n’Amerika? Igisubizo ni yego, utabibona atyo azatwegere tuzamusobanurira. Ibi rero bikaba bisaba abanyarwanda bose kwitandukanya n’ubugizi bwa nabi bwa Kagame akorera abanyarwanda. Bakabikora inzira zikigendwa, kuko nibatindiganya bazisanga ari abafatanyacyaha.

Abakuru bati « erega birenge ni wowe ubwirwa »!