Partager/Share/Sangiza

02/10/2017, yanditswe na Emmanuel Senga

 

Abantu bahungaga amasasu I Las Vegas
Photo ya David Becker/ Getty images

Ibyabereye i Las Vegas mu ijoro ryo kuwa 1 Ukwakira rishyira uwa kabiri Ukwakira 2017, aho umugabo witwa Stephen Paddock, w’imyaka 64, kuko yavutse ku itariki ya 9 Mata 1953, wari warafashe ikiruhuko cy’izabukuru, yiyemezaga kurasa mu kivunge cy’abantu bari baje muri « concert », byasize iki gihugu mu cyunamo. Ni bwo bwa mbere igikorwa cy’iterabwoba nk’iki cyica abantu benshi kuri aka kageni.

Abamaze kubarurwa bahasize ubuzima baragera kuri 58, umubare ushobora kwiyongera; mu gihe abakomeretse bagera kuri 515 nk’uko amakuru aturuka mu gipolisi atugeraho kugeza ubu.

Stephen Paddock yakomokaga muri Mesquite ho muri Leta ya Nevada, akaba ngo yakundaga kuza i Las Vegas azanywe no gukina muri Casino. Akazi yakoze ni ak’ububaruramari, ndetse akaba yari afite umugore w’inshuti ye witwa Marilou Danley, ngo wiberaga hanze (batavuze aho ari ho); ariko waje gufatwa akabazwa nyuma akaza kurekurwa.

Ikindi kivugwa kuri ubu bwicanyi ni uko Stephen  Paddock yarasiye mu cyumba cye cyari muri etaje ya 32 muri Hoteli yitwa Mandalay Bay, aho abapolisi basanze imbunda 10 n’amasasu yazo. Biravugwa kandi ko yaba yiyishe mbere y’uko Polisi imugeraho.

Umuvandimwe we wabajijwe yasobanuye ko atiyumvisha impamvu yabimuteye, ko kandi nta n’ibintu by’amadini yashamadukiraga ku buryo umuntu yamukekera mu byihebe bya DAESH. Ibi bikaba bisa n’ibisubiza ibyo abantu bibazaga niba yari umwe mu bagize uriya mutwe w’iterabwoba wa ISIS. Nyamara hari itangazo rivuga ritabyerura ko yaba yari yabaye umwisilamu hashize ukwezi kumwe, bityo igikorwa yakoze ngo akaba yagikoze nk’umusirikari wa ISIS. Dukurikije ibyavuzwe mu ijambo rya Perezida D.Trump, FBI, ndetse na Sheriff Joe Lombardo, bose nta wigeze abyegeranya n’igikorwa cy’iterabwoba rya DAESH. Ibi bigasa nk’ibivana iki gikorwa mu bikorwa bya ISIS, ahubwo bikavugwa ko yenda iperereza rishobora kugaragaza ko yagikoze kubera kutamera neza mu mutwe. Ni ukubitegereza. Ndetse hari n’abavuga ko kuba ubwe yirashe bivuguruza ibyo ISIS yaba yatangiye gutangaza ko yari umuyoboke wayo.

Turakomeza kubakurikiranira amakuru uko agenda atugeraho.