Partager/Share/Sangiza

16/06/2019, Ubwanditsi

Nk’uko bisobanurwa na Sylver Mwizerwa waganiriye na bagenzi bacu François-Xavier Nzabamwita na Jean-Claude Mulindahabi, umwe mu bayobozi b’ishyaka PS Imberakuri asobanura ko Aphrodis Matuje yaburiwe irengero kandi yari yatwawe n’abashinzwe umutekano mu Rwanda. Sylver Mwizerwa asobanura ko Matuje yabuze kuva tariki ya 14 Nyakanga 2018. Mushobora kumva ku buryo burambuye uko abisobanura, aho agaragaza ko icyo kibazo giteye n’impungungege umuryango wa Aphrodis Matuje