Partager/Share/Sangiza

09/11/2017, Ubwanditsi

Muri « vidéo » musanga ku mpera, murumva isesengura rikorwa na Depite Enock Kabera wahoze ari intumwa ya rubanda mu Ntekonshingamategeko mu ishyaka rya PL (Parti libéral), Ishyaka riharanarira ukwishyira ukizana. Depite Kabera yerekana ko abadepite bakabaye na bo bakurikiranira hafi inyerezwa ku bategetsi bakuru kimwe n’indi mikorere idakwiye, batabitinyuka kuko babafiteho ububasha ndetse bamwe bakajyayaho babikesha ab’i bukuru, bityo bakaba batagira akanyabugabo ngo babaze impamvu basahura igihugu, cyangwa impamvu hari abateshuka ku nshingano kugeza n’aho abaturage babirenganiyemo.