Partager/Share/Sangiza

01/09/2019, Jean-Claude Mulindahabi

Padiri Thomas Nahimana yatangaje ko amaze iminsi ari gusaba Perezida Paul Kagame uburenganzira bwo kwinjira mu Rwanda. Aremeza kandi ko uyu mugabo umaze ku butegetsi imyaka isaga 20, atazayobora manda ya 4! Arabishingira kuki? Biri mu byo twamubajije.

Si ubwa mbere si n’ubwa kabiri Padiri Nahimana na bagenzi be batangaje gahunda yo gutahuka. Basobanuye ko ubutegetsi bw’u Rwanda bwabujije indege kubinjiza mi gihugu cy’amavuko inshuro ebyiri za mbere. Aremeza ko inshuro ya gatatu bizeye kwinjira mu rwa Gasabo.

Padiri Thomas Nahimana aranasobanura ko amashyaka atavugarumwe n’ubutegetsi ari kwisuganya ngo akorere hamwe. Ibi byose mwakumva uko abisobanura mu kiganiro kiri munsi hano: