Partager/Share/Sangiza
Kagame yahuye n’Igikomangoma Harry w’ Ubwongereza

 

ESE ABAHARANIRA IMPINDUKA MU RWANDA BABA BAZIRIKANA  IHURIZO RY’ABAKORESHA BA KAGAME

18/4/2018:Deo Kabano

Umwanditsi Aimé Césaire  mu gitabo cye yise “ Discours sur le colonialisme, Présence Africaine, yagize ati “Iterambere rihitamo gufunga amaso ngo ritabona ibibazo by’ingutu biryugarije, ni iterambere ryajwemo. Arongera ati » Ariko irikoresha ikinyoma ku ngamba ryishyiriyeho ni iterambere ririmo guhwera » (une civilisation qui chosit de fermer les yeux à ses problèmes les plus cruciaux est une civilisation atteinte. Celle qui ruse avec ses principes est une civilisation moribonde).

Ibibazo u Rwanda rumaze imyaka rwikoreye, kandi byaranzwe no kumena amaraso atagira ingano, twabishyira mu byiciro bine ari byo:

– ubuyobozi bwubakiye ku moko, icyenewabo n’ikinyoma;

– ubuyobozi budafite ubushake bwo kwimakaza ingamba za demokarasi;

– inda nini y’abari ku butegetsi, no kunena rubanda rugufi;

– ubuyobozi bukorana na ba “Rusahurira mu nduru”

Ibyiciro bitatu bya mbere  byagiye bigarukwaho kenshi, haba mu biganiro mpaka  hirya no hino ku maradiyo, ndetse no mu nyandiko nyinshi. Ariko uruhare rwa ba Rusahurira mu nduru ntirwagiye rugarukwaho mu buryo buhagije, kandi nyamara rufite umwanya munini mu bibazo u Rwanda rurimo muri iki gihe?

Iyo witegereje neza rero, usanga aba ba “Rusahurira mu nduru “ aribo bagiye bakurura imigozi yashyamiranyije bamwe mu banyarwanda. Mu myaka yashize, bakoresheje cyane cyane umukozi wabo witwa “ Paul Kagame” twibuke neza ko mu ntambara yo muri 1990, bamwe mu barwaniraga FPR bitaga iyo kubohoza u Rwanda, ariko nyamara ubu nibaza ko benshi babonye ko ahubwo yari iyo kuboha u Rwanda, uyu Kagame wabayoboraga, yari afite indi ajenda yahawe n’abakoresha be, nk’uko n’ikinyamakuru the Guardian giherutse kubitangaza mu nkuru ivuga ngo “America’s secret role in the rwandan genocide kandi nemera ko  Kagame yakoranye ubuhanga ako kazi, kuko abo bari kumwe batigeze barabukwa na gato. Mu by’ukuri intambara yitwaga ko ari iyo kubohoza u Rwanda, yari agace gato k’umushinga mugari  wari ugamije kwigarurira ibice bimwe na bimwe bikungahaye ku mutungo kamere w’icyitwaga Zaire ubu yabaye DRC, kugira ngo abo bakoresha ba Kagame bagere ku mabuye y’agaciro ku bwinshi kandi ku kiguzi gito, na we akizezwa kuzahabwa ubufasha buzamugeza ku butegetsi, ndetse no kumukorera ubuvugizi bwo kumutagatifuza ngo impfu  zitabarika z’inzirakarengane z’abanyarwanda n’abanyekongo zitazamugaruka, cyangwa se na bo zikaba zabasiga ibara. Muri uwo mushinga w’ibanga rero inzirakarengane ya mbere yagombaga kwicwa yari Rwigema, kuko we yarwaniraga uburenganzira bw’abe anifuza kubacyura bakazabana n’abandi byanyarwanda mu mahoro, yishwe n’uwo tutazigera tumenya usibye Kagame namutubwira. Undi washakaga amahoro na we wagombaga kwicwa ngo atabangamira uwo mushinga yabaye Habyarimana, na we tutazigera tumenya uwamwishe, usibye Kagame namutubwira. Rwigema na Habyarimana rero twavuga ko bari nk’abavandimwe babiri bifuzaga amahoro yabo bayoboraga, bakeneye gusa kugira ibyo bumvikanaho;  ariko bose bakora ikosa rimwe rikomeye ry’uko batigeze bamenya ko hari abihishe inyuma y’urugamba barimo ngo bagere ku zindi nyungu zabo.

Abo ba Rusahurira mu nduru rero bakoze umushinga bawitondeye, binjirira muri iyo ntambara yo ubwayo yahabwaga isura  y’uko ari iy’abanyarwanda baharanira uburenganzira bwabo bwo gusubira mu gihugu cyababyaye (légitimité), maze intambara irarota, ariko yisasira ingongo, hagati aho haba hajemo na gahunda y’amashyaka menshi, Habyarimana aba atangiye kurwana iy’amasasu, ari na ko anarwana n’inkundura ya demokarasi, maze mu mayeri menshi Kagame n’ishyaka rye biyegereza ayo mashyaka ya opposition, navuga ko yari ataragira inararibonye ngo ashishoze amenye neza ikibuga akiniramo, maze na yo amira bunguri ikinyoma cya fpr yayizezaga ko hazabaho igabana ry’ubutegetsi, umutego uba urafashe. Abo ku ruhande rwa Habyarimana n’abambari be na bo bati ntimuzapfa kubudufatana, na bo fpr iba ibateze umutego, maze sinakubwira bose bava hasi, barashishikara ngo bari mu masezerano yo kuzagabana ubutegetsi, ariko Kagame we n’abo bafatanyije bari bicaranye ibanga abandi batamenye. Bari bamaze gushyushya imitwe bihagije y’abanyarwanda n’abanyamashyaka, ngo bari mu masezerano yo kugabana ubutegetsi, hiyongeramo ko harimo n’impfu ingabo za Kagame zagiye zikora mu ibanga mu banyepolitiki bamwe bamwe kugira ngo imitwe ikomeze ishyuhe, maze abonye ko igihe kigeze, aba yakije umuriro, indege barayirasa. Ubwo aho bari bageze muri 1/3 cy’inzira ibaganisha muri Congo binyuze mu gufata ubutegetsi mu Rwanda.

Amaze gufata ubutegetsi rero, Kagame yiswe amazina yose, ngira ngo bari bashigaje kumugereranya na Musa wambukije abanyayisiraheli inyanja, ako kazi gakomeye ko kuzamura izina rye mu ruhando mpuzamahanga, kakozwe mu buhanga bukomeye, kugira ngo igihe nikigera cyo kujya muri Congo akoresheje intambara, amahanga azaceceke, kuko bazaba bumva ko ibyo akora bifite ishingiro, kandi ni na ko byagenze koko, kuko  muri iki kinyejana turimo ni ubwa mbere, haba ubwicanyi buhitana abantu barenga ibihumbi magana atanu amahanga agaceceka, kandi bwari bubaye nyuma gato y’ubundi bwahitanye abantu na none barenga abo tumaze kuvuga. Na Raporo yakozwe na ONU ubwayo “ Mapping Report” igaragaza abantu bapfuye, nta nkurikizi zindi yagize. Ibi byose biturutse kuri za lobby zikomeye zagiye zivuganira Kagame, aho kwitwa umwicanyi ruharwa, ahubwo bagenda bamamaza ko ari umuyobozi ufite icyerekezo. Ibi rero nta kindi babikorera, nta n’urukundo rudasanzwe bafitiye Kagame, ahubwo barebaga inyungu yabashije kubagezaho muri ako kaduruvayo k’intambara, aho umutungo utagira ingano wavanywe muri Congo ugana i Burayi n’Amerika. Ubu rero aho ibintu bigeze, iturufu ya Kagame isa nk’aho yataye agaciro, kuko hagati aho, ibindi bihugu bindi bikomeye ku isi na byo byamenye ko hari manu muri Congo, bijyayo bisa nk’ibivangiye Kagame n’abambari be, ku buryo umuvuno ushobora kuzahinduka.

Abari mu mashyaka ya opposition rero bagombye gufatira aha, bakavugana n’ibihugu bikomeye, ariko kandi bazirikana ko bitazigera birekura inyungu bifite mu Biyaga bigari, ariko bakabyereka ko hari uburyo izo nyungu zabo zabungwabungwa, hatagombye gukomeza kumeneka amaraso, kandi n’abenegihugu bakagira icyo bunguka. Ubu abaturage benshi bo mu bihugu bikungahaye ku mutungo kamere, uwo mutungo wababereye umuvumo, kuko wabazaniye urupfu. Byari bikwiye ko bihinduka, maze ahubwo uwo mutungo ukababera umugisha, ukabazanira ubuzima bwiza kuko ni cyo Imana yashakaga.

Nk’uko Charles Taylor yafashwe agafungwa azira intambara ya Sierra Leone na diyama zaho, natwe twari dukwiye gusaba amahanga akadufasha kuryoza Kagame impfu zitabarika zimuriho, tukanayabwira  ko ayo mabuye ajyanwa gucuruzwa iwabo yuzuye amaraso y’inzirakarengane zirimo ababyeyi, abasaza, abana n’abagore, kandi ko badufashije kubona ubutabera twazababarira icyaha bakoze cyo kudatabara abantu bacu bari mu kaga k’ubugome bw’inyamaswa badushumurije yitwa Kagame, tukanongeraho ko ako karengane na n’ubu kagikomeje, ariko bagakomeza gufunga amaso. Tukabasaba ko bamutegeka gufungura imfungwa za politiki zose zo mu Rwanda nta yandi mananiza.

Dukomeze umurava tudacika intege tuzatsinda.