Partager/Share/Sangiza

Tariki 23/09/2017, Ubwanditsi

Iri ni ijambo ry’umuyobozi w’’URWUNGE RW’AMASHYAKA, AMASHYIRAHAMWE N’ABAHARANIRA
IMPINDUKA YA DEMOKARASI MU RWANDA – URWUNGE

Aloys Simpunga:

 

ITANGAZO RIRALIKIRA KWITABIRA IMYIGARAGAMBYO
Banyarwandakazi,
Banyarwanda,
Nshuti z’u Rwanda kandi nshuti z’abanyarwanda,
Mw’izina rw’URWUNGE RW’AMASHYAKA, AMASHYIRAHAMWE N’ABAHARANIRA
IMPINDUKA YA DEMOKARASI MU RWANDA – URWUNGE ndabasuhuje mbifuliza
amahoro y’Imana.
Nk’uko mwabigejejweho mu itangazo ryo kuwa 09 Nzeli 2017, amashyaka ya politiki
nyarwanda aharanira impinduka ya demokarasi mu Rwanda, amashyirahamwe
nyarwanda adaharanira inyungu yo muli Siciété Civile, n’izindi mpirimbanyi ziharanira
impinduka z’imiyoborere mu Rwanda, bahuliye i Buruseli mu Bubiligi taliki ya 09 Nzeli
2017, bashyiraho urwego ruhoraho bazajya bahuriramo bagafatanya imilimo yo
kuzageza u Rwanda KULI DEMOKARASI NYAYO BINYUZE MU NZIRA Y’AMAHORO.
Urwo rwego bafatanilizamo gukora izo mpinduka mu Rwanda barwise: Urwunge
rw’Amashyaka, Amashyirahamwe n’Abaharanira Impinduka ya Demokarasi mu
Rwanda tugenda twita mw’ijambo rimwe, URWUNGE.
Basanze rero aho ibintu bigeze mu Rwanda hakwiye URWUNGE. Urwunge rwo kwunga
abanyarwanda baciwemo ibice, Urwunge rwo kwunga imvune z’imibili n’izo imitima
abanyarwanda bamaze igihe bavunwa n’ubutegetsi bubica bukabicira ababo,
bukabambura ibyabo bubishyira mu masosiyete yabwo na konti zabwo mu mabanki
y’amahanga, Urwunge ruzunga abanyarwanda n’ubuyobozi kuko abanyarwanda
batakarije icyizere ubuyobozi kuva mu mateka ya kera aho ubuyobozi butashoboye
kububakira amahoro n’iterambere birambye. Urwunge ruzunga u Rwanda n’amahanga
aho ubuyobozi buliho bumaze kugirwa rubebe abandi bayobozi bakaba batagishaka no
kuruhereza akaboko mu ndamukanyo. Uwashaka yakwongeraho n’izindi mpamvu
amagana zigaragaza ko u Rwanda n’abanyarwanda aho bageze aha, icyo bakwiye cyali
URWUNGE.
Taliki ya 09 Nzeli 2017, ubwo URWUNGE rwali rumaze kuvuka, abarugize basanze ko mu
bikorwa bazafatanya halimo ibyihutirwa. Kubera ko Kagame na FPR bakajije umurego
mu kwica, kwica urubozo no gufunga nta mpamvu abanyarwanda bose babanenga
nyuma y’uko ubutegetsi bwabo bwiyimitse mu ngirwa-matora bihayemo umubare
w’amajwi udashoboka mu matora w’ijana kw’ijana ribuzeho gake, abagize URWUNGE
basanze ku burwo bwihuse hakwiye gutegurwa igikorwa kinini cy’imyigaragambyo.
Imyiteguro y’icyo gikorwa yaratangiye kandi irakomeje. Impushya z’ubutegetsi n’izo
inzego z’umutekano zarabonetse.
Niyo mpamvu, URWUNGE ruhamagariye umunyarwanda wese, umugore n’umugabo,
umukuru n’umuto, kuzitabira iyo myigaragambyo yo kuzereka Kagame na FPR ndetse
n’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga, ko abanyarwanda barambiwe ubutegetsi bwica
bukanakandamiza abanyarwanda.
Buli muryango wa buli munyarwanda, umuhutu umutwa umututsi, Kagame na FPR
barawuhekuye. Buli muryango wa buli munyarwanda, umuhutu umutwa umututsi,
Kagame na FPR bali kuwutotereza abawo muli gereza. Buli muryango wa buli
munyarwanda, Kagame na FPR bali kuwica uruhongohongo, buke buke mu nzara, mu
ndwara n’ibindi. Nta munyarwanda n’umwe udafite impamvu ijana zo kubwira Kagame
na FPR ngo bajye ku ruhande basubize igihugu abanyarwanda.
Niyo mpamvu buli munyarwanda yaba akora politiki cyangwa atayikora ahamagariwe
kuzitabira iyo myigaragambyo mu rwego rwo kwibuka no guhesha icyubahiro abe
bishwe n’abali kwicwa urubozo na Paul Kagame na FPR. Iyo myigaragambyo izaba kandi
iyo kwerekana by’umwihariko ububi bw’ingoma ya FPR n’ubukana ifite mu kwica no
gutoteza abanyarwanda cyane cyane abayinenga kuva aho yiyimitse muli manda ya
gatatu itemewe n’amategeko. Muli iyo myigaragambyo, hazabaho gutabariza
abanyarwanda bali gufatwa bagafungwa bagatotezwa balimo Madamazera Diane
Rwigara n’umuryango we, balimo abayoboke ba FDU Inkingi Twagirimana Boniface (Visi
perezida wa FDU), Léonille Gasengayire (Umubitsi), Twagirayezu Fabien (Ushinzwe
ubukangurambaga) Théophile Ntirutwa (ushinzwe umujyi wa Kigali) Uwilingiyimana
Vénuste, Nsabiyaremye Gratien n’ Ufitamahoro Norbert. Hazabaho kandi no kwibutsa
n’izindi mpirimbanyi zisaziye muli gereza za FPR nta kindi zizira usibye ibitekerezo byazo
bya politiki nka Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, Déo Mushayidi n’abandi.
Nk’uko mubyumvise nta munyarwanda n’umwe udafite impamvu zo kuzaba ali muli iyo
myigaragambyo. Nta munyarwanda n’umwe wabona impamvu yo kuzabura aho hantu:
si ubwoba buzabimutera, si impamvu z’akazi zizabimutera, n’abarwayi basindagira
bazabe bahari. Kuzabura ahantu nk’aho byazaba ali ugutatira igihango n’abacu bazize
kandi bakomeje kuzira buliya butegetsi butagereranywa mu bubi.
Iyo myigaragambyo izaba kuwa kabili taliki 26 Nzeli 2017, ikazatangira saa sita (12 h) mu
kadomo ku isaha ya Buruseri, kandi ikazamara amasaha abili n’igice gusa. Izabera i
Buruseri mu Bubiligi imbere y’icyicaro cy’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (Union
Européenne-European Union), kuli rond point Schuman.
Muzitwaze ibyapa bigaragaza akababaro kanyu. Abatabifite muzacapishe ibyashyizwe ku
mbuga nkoranyambaga zamamaza iyi myigaragambyo. Ntimuzaze imbokoboko.
URWUNGE rusabye by’umwihariko, abayobozi b’amashyaka ya politiki aharanira
impinduka mu Rwanda n’abayobozi b’amashyirahamwe ya Société Civile kuzabera
abanyarwanda intangarugero nk’uko babyiyemeje, bakazitabira iyi myigaragambyo bose.
Abo bayobozi basabwe kandi gushishikariza imiryango yabo ya politiki
n’amashyirahamwe kuzitabira bose iki gikorwa. Nk’uko twabibonye haruguru kandi
tubisubiyemo, buli munyarwanda utabalizwa mu ishyaka cyangwa ishyirahamwe nawe
afite impamvu zo kuzitabira iyi myigaragambyo, kereka rero niba yumva ko mubo mu
muryango we ntawigeze ahungabanywa na Paul Kagame na FPR.
Italiki mwayumvise ni kuwa kabili 26 Nzeli, isaha yo guhura ni saa sita naho tuzahurira ni
muli Buruseri kuli rond point Schuman.
Muzazane imiryango yanyu, muzazane abaturanyi banyu, muzazane n’inshuti zanyu
kuko icyo gikorwa kizaba kimwe mu bizubaka ahazaza heza h’u Rwanda, ahazaza heza
hanyu n’aho abazabakomokaho.
Twishimiye kuzahura namwe uwo munsi.
Ili tangazo muligejejweho n’intumwa y’URWUNGE
SIMPUNGA Aloys
Taliki ya 21 Nzeli 2017