Partager/Share/Sangiza

12/01/2019, Jean-Claude Mulindahabi

Twaganiriye na bamwe mu rubyiruko kuri iki kibazo kandi tuzabaza n’abandi uko babibona. Ibi tubitangiye nyuma y’aho mu minsi ishize twari twaganiriye n’abantu banyuranye cyane cyane abanyapolitiki. Bamwe muri abo banyapoltiki basaba ko habaho imishyikirano kugira ngo haboneke umuti w’ibibazo mu nzira y’amahoro, abandi bo bavanyeyo amaso ngo kuko basanga abari ku butegetsi batazemera iyo nzira hatabaje ingufu za gisirikare.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, mubajije icyo kibazo ku mbugankoranyambaga kuri Facebook, yasubije agira ati: « Nongere ngusubiriremo position officielle ya Guverinoma, uyemere cyangwa urorere: « U Rwanda ntiruteze na rimwe kuganira na FDLR, RNC ndetse n’indi mitwe yose bifatanyije ».

Ku bafite ibitekerezo, haba mu rubyiruko, haba mu bakuze, ntimuzazuyaze kubitugezaho kuri Radiyo Urumuri na LECPINFO kugira ngo tuzabisangize n’abandi.

Ikiganiro munsi hano: