Partager/Share/Sangiza

28/03/2018, Mathieu A. Mukama, 

Ku itariki ya 26/03/2018, i Buruseli mu Bubiligi habereye ibiganiro byakoreshejwe na Ibuka igice cyo muri iki gihugu, hagamijwe kuganira ku mushinga w’itegeko rihana abahakana cyangwa bapfobya jenoside yakorewe abatutsi. Muri ibyo biganiro, (nk’uko tunabisoma kuri youtube yashyizwe ku rubuga rwa Mulindahabi Jean-Claude)  hari aho Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG Dr JD Bizimana yavuze ko itegeko rihana ingengabitekerezo ya jenoside barimo kurisubiramo . Ubu iryo tegeko ngo rihana gusa uwerekanye mu ruhame (publiquement) iyo ngengabitekerezo. Dr Bizimana avuga ko ngo basanze hari benshi bayifite ariko Leta ikabura uko ibakurikirana kuko nta cyo baba bavugiye ahabona. Yatanze urugero ngo nk’ababyeyi benshi mu Rwanda bayigisha abana babo noneho bikagaragarira mu myitwarire y’abana mu mashuri n’ahandi. Ngo bagiye gukura mu itegeko iryo jambo « mu ruhame » (Publiquement) ngo kugira ngo babone uko bakurikirana abantu benshi! Muri iki kiganiro Maître Innocent Twagiramungu na Gustave Mbonyumutwa barerekana ingaruka itegeko nk’iryo ryakurura riramutse koko rigiyeho. Baragira n’icyo bavuga muri rusange kuri biriya biganiro byakorewe mu Ntekonshingamategeko y’ababiligi. Baganiriye na Gaspard Musabyimana wo kuri Radiyo Inkingi: