Partager/Share/Sangiza

Tariki 29/08/2017, Ubwanditsi

Inkuru ya Radiyo Ijwi ry’Amerika (VOA) igira iti: « Bamwe mu baturage bafungiwe mu bigo ngororamuco baratabariza abo basizemo kuko batizeye ko bazavamo amahoro. Barahamya ko ibyo bakorerwa biba bigamije kwica aho kwitwa ko ari ukugorora abakosheje. Gusa igipolisi cy’u Rwanda kirahakana cyivuye inyuma ko nta n’umuturage barya urwara mu baba bahafungiwe.

Ni ubuhamya bw’umwe muri benshi bafungiwe ku kigo ubutegetsi bwita ‘ngororamuco’ cya Nyabishongo, giherereye mu murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu. Abanyuze muri icyo kigo bambwiye Ijwi ry’Amerika ko inkovu basigiwe n’ubuzima bubi babayemo mu gihe bahamaze bafunzwe zikiri nshya kandi ko ibihe bibi bahagiriye bikomeza kubagaruka mu ntekerezo buri munsi.

Hari abavuga ko kubera inkoni n’ibindi bikorwa mbabazamubiri bakorewe byatumye bahahamuka ku buryo basigaye birinda icyo ari cyo cyose cyatuma bongera kuhafungirwa. Raporo z’imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu nka Human Rights Watch zakunze gutunga u Rwanda agatoki ko ruhonganya uburenganzira bwa muntu mu bigo nk’ibi. Iy’umwaka ushize wa 2016 yashyize mu majwi ikigo cya Gikondo, icya Muhanda, icya Mbazi mu karere ka Huye ndetse n’iki cya Nyabishongo muri Rubavu, igaragaza ko bafungwa binyuranyije n’amategeko kandi bagakorerwa iyicarubozo. »