Partager/Share/Sangiza

25/11/2018, Ubwanditsi

Ese imishyikirano hagati y’ubutegetsi bwa Paul Kagame n’abo batavugarumwe irashoboka? Ese abantu banyuranye bavuga iki ku busabe bwatanzwe na P5, aho bandikiye Perezida Kagame bamusaba ko yemera imishyikirano na bo?

Mu kiganiro cyayobowe na Célestin Sebahire kuri Radiyo Urumuri, Nadine Kasinge Perezida w’ishyaka Ishema ry’u Rwanda, Justin Bahunga Visi-Perezida wa kabiri wa FDU Inkingi na Aloys Simpunga wo muri Sosiyeti Sivile, akaba ari Perezida wa CCSCR (Cadre de Cpncertation de la Socieété Civile Rwandaise), baratanga ibitekerezo kuri iyo mishyikirano yasabwe n’Impuzamashyaka P5 igizwe n’amashyaka atanu: Ihuriro Nyarwanda RNC, FDU Inkingi, PS Imberakuri, Amahoro People Congress et PDP Imanzi.