Partager/Share/Sangiza

22/04/2018, Jean-Claude Mulindahabi

Tariki ya 22/04/1995 – 22/04/2018 imyaka 23 irashize, i Kibeho habereye ubwicanyi ndengakamaere bwakorewe impunzi z’abanyarwanda zari zihakambitse zivuye mu buhungiro. Ubwo bwicanyi bwaje bukurikiye jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994. Ubwicanyi bukabije bwabereye mu Rwanda hose, no mu bihugu birukikije by’umwihariko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, kongeraho ihohoterwa rimaze imyaka myinshi mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari, ni byo byahagurukije abantu banyuranye, bahurira i Paris mu Bufaransa bagamije gusaba ko ayo amabi yahagarara, bityo uburenganzira bw’ikiremwamuntu bukubahirizwa, kuko ni byo byafasha abantu kubana mu mahoro arambye.

Iyo myigaragambyo yabaye kuwa gatandatu tariki ya 21/04/2018 ikoreshwa ahanini n’amwe mu mashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu: