Partager/Share/Sangiza

Tariki 09/09/2017, Jean-Claude Mulindahabi

Mu kwezi kwa Gashyantare 2017, bamwe mu banyarwanda bari mu buhungiro bashyizeho guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, bavuze ko ahanini baitewe n’uko bamwe muri bo bashatse gusubira mu gihugu cyabo cy’u Rwanda, ubutegetsi buriho bukababuza kwinjira.

Mu kwezi kwa Nyakanga 2017, batangaza ko bitarenze amezi atandatu bazaba bakoze impinduka yo mu rwego rwo guhindura ubutegetsi buriho mu Rwanda. Turababaza uburyo iyo mpinduka bazayikora n’ubushobozi babifitiye. Abatumirwa ni Padiri Thomas Nahimana (Perezida w’iyo guverinoma) na Immaculée Kansiime Uwizeye (Minisitiri w’Intebe, akaba anashinzwe iby’ububanyu n’amahanga). Baranatubwira uko babona intangiriro ya manda ya gatati ya Jenerali Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda.