Partager/Share/Sangiza

06/06/2018, Jean-Claude Mulindahabi

Ni umwe mu bakoresha ikinyarwanda mu mvugo inoze kandi isobanura neza ibisobetse umutima. Impamvu ingana ururo; ni umuhanzi akaba ni umusizi, inganzo ye ivomwa ku isoko ry’igisekuru, ariko cyane cyane guhoza umuco ku mutima ni byo bituma uyu munsi aganira nk’umunyarwanda wawurerewemo, umubera umurage. Yitwa Benjamin (Ben) Rutabana. Aragaya yivuye inyuma, icyo abona nk’urugomo n’amarorerwa bimaze igihe bikorerwa umuryango wa nyakwigendera Assinapol Rwigara.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikondera Libre ejo kuwa kabiri, yasobanuye ko ihohoterwa ry’umuryango wa Assinapol Rwigara ryatangiye FPR Inkotanyi imaze gufata ubutegetsi. Nyamara igitangaje, kitanumvikana na busa, ni uko yari yarafashije uwo mutwe guhatanira gufata ubutegetsi, bigakubitiraho ko Rwigara nta kibi yakoreye uyu mutwe, nta n’icyo yigeze awusaba. Rwigara yari yaranahunze ubutegetsi bwabanjirije ubwa FPR. Rutabana asobanura ko, ihohoterwa nk’iryo ritakorewe gusa Rwigara, ko ahubwo, ari amarorerwa yakorewe abanyarwanda batagira ingano, kuva aho FPR yinjiriye mu gihugu, bashaka kwigarurira ibye. Imyifatire nk’iyo ngo ni iya kera, ngo kuko no mu ishyamba, bahatikirije abatari bake, bamwe babaziza amashyari no gutinya ko babarusha ubwenge n’ubushobozi, abandi babaziza ku bakekera ko ari abahutu byaba byo bitaba byo.

Uyu munsi, Ben Rutabana asanga abanyarwanda bari bakwiye guhagaragara gitwari, ndetse n’abibeshyaga bakurikira butama abaganisha igihugu mu nzira y’icuraburindi, kudakomeza kuyoba ako kageni. Rutabana arasobanuta ko ubutegetsi burimo kwikanyiza kurengeje ikigero, bukaba buzahajwe n’ubutindi kugeza aho bwica uwo bushatse ntibigire inkurikizi, bugatwara imitungo y’uwo bashatse wese, ntihagire ukoma, bugafunga utabukomera amashyi, abasigaye bagahinda umushyitsi. Yibutsa ko umucikacumu Assinapol Rwigara yari yarongeye guhunga nyuma y’igihe gito FPR ifashe ubutegetsi, ageze mu Bubiligi, ibyegera bya Kagame bimubwira ko nta kibazo gihari ashobora kugaruka mu Rwanda. Ariko, Rutabana akavuga ko bigaragra ko bashakaga kumwica. Bamwivuganye mu w’2015, nyuma bamusenyera igorofa bavuga ko itujuje ibisabwa, nyamara umuryango warerekanaga ibyangombwa byuzuye wahawe n’ubutegetsi byemezaga ko iyo nzu nta kibazo na kimwe ifite. Aho umukobwa wa nyakwigendera Rwigara, Diane Rwigara ashakiye kwiyamamriza umwanya w’umukuru w’igihugu, agakubitiraho no kunenga ibyazambye, byakurikiwe n’ifungwa rye na mama we. Ubu noneho ikigezweho ni uguteza cyamunara imiyungo yabo. Ibyo byose Rutabana yongeye kubyamagana, no gusaba buri wese kutemera akarengane.

Nk’uko mugiye kubyumva, Ben Rutabana ntavuga gusa ibibazo byo kwa Rwigara, ahubwo avuga ko ari kimwe mu bibazo byinshi biri mu muryango nyarwanda, kandi ko bikwiye gukemurwa uko byakabaye byose. Ni yo mpamvu agira ati: « u Rwanda rugomba kugangahurwa rimwe na rizima, kandi igihe ni iki ».

Ikiganiro yagiranye na « Ikondera Libre » tariki ya 05 Kamena 2018: